Perezida Kagame yirukanye Umuyobozi wungirije wa RDB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, rivuga ko "Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Wungirije w'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, kubera amakosa y'imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragara."

Mu Ukwakira 2019 nibwo Niyonkuru Zephanie yagizwe Umuyobozi Wungirije wa RDB, asimbuye Emmanuel Hategeka wari umaze kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Niyonkuru afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubukungu yakuye muri Kaminuza y'i Londres [SOAS University of London].

Yize kandi mu Ishuri ry'Abasuwisi ryigisha ibijyanye n'imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa, mu masomo ajyanye n'iterambere.

Mbere y'uko agirwa Umuyobozi muri RDB, yakoze mu rwego rw'abikorera mu mishinga y'iterambere itandukanye.

Yigeze gukorana na RDB nk'impuguke ndetse nk'Umuyobozi w'Agateganyo ukuriye Ishami rishinzwe Igenamigambi, abifatanya no gutanga ubujyanama ku Muyobozi Mukuru wa RDB no kuba umuyobozi w'ishami rishinzwe ishoramari, kohereza mu mahanga ibicuruzwa no guhanga imirimo.

Ntabwo higeze hatangazwa amakosa y'imiyoborere yaranze Niyonkuru yatumye ahagarikwa ku mirimo ye.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yirukanye-Umuyobozi-wungirije-wa-RDB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)