'Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo' Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rachel Mugorewase ni umudamu washinze umuryango ''TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE''. Uyu muryango ugamije kurandura amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y'amateka mabi yaruranze.

MUGOREWASE Rachel ni umudamu wiboneye ubwe, mu gihe yari akiri muto, ivangura n'itotezwa ryakorerwaga Abatutsi kugeza kuri jenoside yabakorewe muri 1994. Muri 1994. MUGOREWASE Rachel we n'umuryango we bahungiye muri Kongo (DRC) yitwaga Zayire icyo gihe aho impunzi zakomeje kwigishwa amacakubiri, urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside.

MUGOREWASE n'umuryango we baje kugira amahirwe yo gusubizwa mu gihugu n'ingabo z'u Rwanda  nyuma y'igihe kinini biruka mu mashyamba ya Kongo. Akigera mu Rwanda yasanze ibyo yigishijwe akiri muri Kongo ari ibinyoma ahubwo abona u Rwanda rushya rushishikajwe no kubanisha abanyarwanda mu bumwe n'ubwiyunge n'iterambere kandi bagahabwa uburenganzira bumwe n'amahirwe angana. Niyo mpamvu nawe yashinze uwo muryango ngo nawe atange umusanzu we mu kubuka u Rwanda

Nkuko akomeza abivuga, Rachel yahereye ku bagoreka amateka bagamije inyungu za politiki maze afata iya mbere mu kubyamagana cyane cyane ababeshya ko ingabo z'u Rwanda zishe impunzi z'abanyarwanda kandi ahubwo zarabacyuye. Yagarutse ku buryo abamamaza ayo mateka agayitse ari ukubera inyungu za politiki bakavuga ibyabereye muri Kongo bataranahageze. 

Rachel yagize ati 'Ibi ni inyungu za politiki no gushaka kuroga urubyiruko. Twebwe twageze Tingi Tingi, Walikale na Mbandaka nitwe tuzi uburyo ingabo z'u Rwanda zadutabaye. Leta y'u Rwanda ntabwo yatwishe ahubwo yaduhaye ubuzima'

Yagarutse ku buryo impunzi zaguye muri Kongo zazize ibindi harimo indwara z'ibyorezo kubera amazi mabi, gutwarwa n'imigezi abandi bicwa n'abakongomani nkiyo babateraga mu mirima yabo bakarya ibiribwa birimo. 

Rachel yasoje avuga ko Inkotanyi ari ubuzima kandi ko Inkotanyi zitagomba gushimwa n'abarokotse gusa ahubwo ko yaba uwasigaye mu Rwanda, waba warahungiye mu mashyamba ya Kongo bose inkotanyi zabagaruriye ubuzima. 

Mugorewase Rachel ashimirwa na Uwamahoro Marie Claire wahingiwe isambu ye mu budehe bwateguwe na Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge mu Ruhango
Mugorewase Rachel n'AbanyaRuhango bahingira Marie Claire
Rachel ahora yifuza ko Abanyarwanda baba Umwe.

The post 'Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo' Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/aho-bagejeje-batwangisha-inkotanyi-niho-ngeze-nigisha-ibyiza-byazo-rachel-mugorewase-wakuwe-mu-mashyamba-ya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aho-bagejeje-batwangisha-inkotanyi-niho-ngeze-nigisha-ibyiza-byazo-rachel-mugorewase-wakuwe-mu-mashyamba-ya-kongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)