Abaturage bambuye umukozi wa RIB imbunda hakorwa inama ikitaraganya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masangano y'umurenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze, n'umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, ku itariki ya 28/09/2022 mu gishanga cya Cyambogo gihuriweho n'iriya mirenge, abaturage bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo butemewe basagariye abakozi ba RIB.

Ubwo abakozi ba RIB batatu bari baturutse i Kigali, ndetse n'umukozi ushinzwe ubucukuzi mu Karere ka Gakenke, bari bagiye mu gikorwa cyo kugenzura abacukura muri icyo gishanga, bakihagera abo bacukuraga bahise babarwanya.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ni uko abacukuraga amabuye mu kurwanya abo bakozi ba RIB, bavuga ko baje kubabuza gucukura, batemye umwe mu bakozi ba RIB bamwambura pistolet, na telefoni yari afite ndetse n'amapingu.

Imbunda yaje kuboneka mu masaha y'umugoroba.

Ku wa 29/09/2022 guhera saa munani (14h00) muri Centre ya Ngambi habereye inama igitaraganya irimo abayobozi b'inzego za Leta n'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intera n'Uturere.

Mayor w'Akarere ka Musanze, Janvier Rumuli yagaragarije abaturage ko ibikorwa by'urugomo, no kurwanya inzego z'umutekano bigayitse bidakwiriye kuranga umunyarwanda w'iki gihe.

Yashoje asaba abacukura amabuye muri kiriya kinombe kutazahirahira basubira yo na rimwe.

Lt Col Gatabazi Celestin yihanangirije abaturage kutazasubira ibikorwa bigayitse birimo no gutinyuka inzego z'umutekano.

Yasobanuye ko abantu nka bariya bakwiriye gukurikiranwa, bagafatwa bakaryozwa ibyo bakora.

Yasabye abaturage gutanga intonde z'abantu bose bazwiho urugomo kugira ngo ku bufatanye bazafatwe babibazwe, hanyuma abaturage bazima babone umutekano.

Abaturage basezeranyijwe ko uzongera gutinyuka inzego z'umutekano azirwanya, hazakoreshwa imbaraga zikwiye.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abaturage-bambuye-umukozi-wa-RIB-imbunda-hakorwa-inama-ikitaraganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)