Nigeria yafashe cocaine ya mbere nyinshi mu mateka yayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rwa Nigeria rurwanya ibiyobyabwenge ruvuga ko rwafashe cocaine isa nkaho ari yo ya mbere nyinshi ifashwe mu mateka y'iki gihugu.

Ni toni 1.8 ya cocaine, igereranywa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z'amadolari y'Amerika (miliyari 292 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda).

Yatahuwe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa mu karere ka Ikorodu, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'umujyi munini w'ubucuruzi wa Nigeria, Lagos.

Ibyo biyobyabwenge byari bihunitswe mu mifuka 10 yo gukorana urugendo hamwe no mu ngoma 13, nkuko byatangajwe n'ikigo cya Nigeria cyo kurwanya ibiyobyabwenge kizwi nka 'National Drug Law Enforcement Agency' (NDLEA).

Abagabo bane b'Abanya-Nigeria, bafite imyaka 69, 65, na babiri bafite imyaka 53, batawe muri yombi mu bice bitandukanye bya Lagos.

Umunyamahanga na we yafunzwe, mu cyo ikigo NDLEA kivuga ko cyari "igikorwa cyahujwe neza kandi kigendeye ku makuru y'ubutasi" cyakozwe mu minsi ibiri.

Ikigo NDLEA kivuga ko abo bagabo bari barimo guteganya kugurisha ibyo biyobyabwenge ku baguzi b'i Burayi, muri Aziya no mu bindi bice byo ku isi.

Bridagiye Jenerali Mohammed Buba Marwa (Rtd), yashimiye abashinzwe umutekano, bakoranye na bagenzi babo bo muri Amerika muri icyo gikorwa.

Itangazo ry'iki kigo risubiramo amagambo ye agira ati: "Uku gufatwa ni amateka yanditswe mu gushegesha ibico by'abacuruza ibiyobyabwenge kandi ni na gasopo ikomeye ko bose bazafatwa niba bananiwe kubona ko umukino wahindutse".

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-yafashe-cocaine-ya-mbere-nyinshi-mu-mateka-yayo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)