MINEDUC yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta kubo mu mashuri abanza n'icyiciro rusange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange cy'amashuri yisumbuye.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286 bangana na 90%.

Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.

Ku barangije icyiciro rusange, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735.

Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%.

Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364.

Mu banyeshuri basoje icyiciro rusange bagiye mu mwaka wa kane, abangana na 51, 118, bangana na 47,1% by'abatsinze bose, baziga mu mashami y'ubumenyi rusange.

Muri bo 35,381 bazaba baba mu mashuri abacumbikira. Ni mu gihe 16,737 baziga bataha.

Abagiye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ni 49,687, bangana 45.8% by'abatsinze bose.

Abanyeshuri 44,836 baziga bacumbikiwe, na ho 5,251 baziga bataha.

Amakuru abagize Inama z'Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.

Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.

Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy'ayisumbuye (O' Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy'ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.

Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.

Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/mineduc-yatangaje-amanota-y-ibizamini-bya-leta-kubo-mu-mashuri-abanza-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)