Amarangamutima ya Dylan ukina muri Cyprus nyuma kongera guhamagarwa mu Mavubi, intego afite n'icyo abanyarwanda bamwitegaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dylan Maes nyuma yo kongera guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi ariko batarengeje imyaka 23, avuga ko afite intego yo kuzakinira ikipe y'igihugu nkuru.

Uyu mukinnyi w'imyaka 21, ni we mukinnyi rukumbi ukina hanze y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 yitabaje mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 azakinamo na Libya tariki ya 24 na 27 Nzeri 2022.

Dylan Georges Francis Maes yabwiye ISIMBI ko yishimiye kongera guhamagarwa mu ikipe y'igihugu, bagenzi be bakaba bamwakiriye neza gusa ngo ikirere cyamugoye.

Ati "Nishimiye kugaruka, hari haciyeho imyaka 4, buri umwe anyitayeho nubwo tutavuga ururimi rumwe bampaye ikaze neza. "

"Kuri njye ni impinduka by'umwihariko ikirere, ariko ndimo kugerageza kumenyera."

Avuga ko intego ye ari ugukora cyane kugeza akiniye ikipe y'igihugu nkuru.

Ati "Nishimiye kugaruka, ubushize nari mu batarengeje imyaka 20, ubu ni mu batarangeje imyaka 23, ndashaka kwitwara neza ku buryo umunsi nzaba ndi mu ikipe y'igihugu nkuru, abakunzi b'ikipe y'igihugu bakwitega ko nzitwara neza uko nshoboye."

Dylan Maes ukinira ikipe ya Alki Oroklini muri Cyprus, yaherukaga mu Rwanda muri 2018 ubwo yari yahamagawe mu batarangeje imyaka 20 bakuwemo na Zambia mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, ni nabwo bwa mbere yari yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Dylan Maes yishimiye kongera guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi
Intego ni ugukinira Amavubi makuru



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-dylan-ukina-muri-cyprus-nyuma-kongera-guhamagarwa-mu-mavubi-intego-afite-n-icyo-abanyarwanda-bamwitegaho

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)