Umunyarwanda Dj Dizzo usigaje iminsi mbarwa ku Isi, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutambuka Derrick wamamaye nka Dj Dizzo yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko bamwe bamenye ko yafataga ku ngufu abagore none bakaba baramutangiye amafaranga amugarura mu Rwanda.

Uyu muhungu urwaye kanseri ndetse akaba yarabwiwe ko atazakira, yari asanzwe aba mu Bwongereza, akibimenya yasabye ababyeyi ko bamufasha akaza gupfira mu Rwanda.

Umuryango we wifashishije abantu kugira ngo aze, aho yahageze mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2022 aherekejwe na se na murumuna we.

Kugeza icyo nta kibazo cyari cyakabaye, byaje gusemburwa n'uko habonetse inkuru zitandukanye zo mu binyamakuru byo mu Bwongereza bigaragaza ko uyu muhungu yafunzwe imyaka 9 n'amezi 9 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo guhohotera abagore abafata ku ngufu.

Ni inkuru zasohotse mu binyamakuru birimo The Chronicle muri 2017, iya Daily Mail ivuga uburyo hari umugore yasigiye ibikomere 34 n'izindi, aho bavuga ko ari ibyaha yatangiye gukora 2015.

Ibi ni byo abakoresha urubuga rwa Twitter, bifashishije 'Twitter Space' n'izindi post bagendeyeho basaba ko amafaranga batanze yo gufasha uyu muhungu yasubizwa.

GoodFather kuri Twitter, watanze amadorali 80 yo gufasha Dj Dizzo ari nawe washyizeho Twitter Space, yavuze ati "Icyakurikireho navuze nti uyu muntu ni we cyangwa ni ukubeshya, baje kutwiba nk'uko byagenze kwa D'amour [Umukinnyi wa filime]."

"Erega umuntu ntabwo atinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo nacyo. Muryango n'abantu bagiye kumufasha, uyu mwana mu by'ukuri mumuherekeje mukuri. Muri [….] mu by'ukuri mumuherekeje mu kinyoma."
'Umwirabura' yanditse agira ati 'Yego yarakosheje kandi cyane, gusa kandi yarabihaniwe. Mumureke apfe neza ni ukuri.'

Anonymus-Rwanda yanditse agira ati 'Uyu se yaba ari Dj Dizzo cyangwa internet yaribeshye. Yahawe/yabwiwe ko asigaje iminsi 90 yo kubaho cyangwa yo kuba yavuye ku butaka bw'u Bwongereza. Ababizi batubwire.'

Amaburakindi ati 'Ese wowe ushyigikiye abashaka ko basubizwa amafaranga yafashijwe Dj Dizzo cyangwa uri Contre yabo!? Eh ko bikaze!'

Inyamamare Benedic ati 'nyabusa nimube abantu, DJ Dizzo murumva abaye umwe muri twe yakwakira ate ayo magambo yanyu. Reka tuvuge ngo ibyo byaha yarabikoze, basi mwaretse tukibuka ko impyisi y'iwanyu basi ikurya ikurundarunda, basi tumurundarunde. Mbega isiiii'

Dj Dizzo ushinjwa gufata abagore ku ngufu mu Bwongereza



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwanda-dj-dizzo-usigaje-iminsi-mbarwa-ku-isi-yarikoroje-ku-mbuga-nkoranyambaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)