Mu mijyi ya Huye na Muhanga hashyizwe Car Free Zone (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byashyizweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022.
Mu Karere ka Huye Car Free Zone yashyizwe mu Murenge wa Ngoma ku muhanda uva "Chinese Restaurant" ujya ahazwi nko kuri 'Gratia', n'ibindi bice bihahuza n'imihanda minini. Yabanjirijwe na siporo rusange.

Gushyiraho Car Free Zone mu Mujyi wa Huye byari bisanzwe biteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy'umujyi cyemejwe ku wa 26 Werurwe 2021.

Muri icyo gishushanyo mbonera harimo ko ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant (Chinese Restaurant) ugakomeza no kuri Motel Gratia, hazashyirwa 'Car Free Zone' kuko nta modoka zizaba zemerewe kuhanyura.

Harimo kandi ko mu Mujyi wa Huye hazashyirwa ubusitani abantu bashobora kwicaramo baruhuka cyangwa baganira, buzashyirwa imbere y'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); imbere y'Ibiro by'Umurenge wa Ngoma; hafi yo mu Cyarabu ndetse no ku Iposita.

Ikindi ni uko munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga naho mu gishanga cyo munsi yo ku i Taba hazashyirwa ikibuga gito cyo gukiniramo golf.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bashyizeho Car Free Zone mu rwego rwo kongera ibyishimo mu mujyi wa Huye.

Mu mujyi wa Muhanga Car Free Zone yashyizwe imbere ya Gare ya Muhanga. Bafunze igice kimwe cy'aho imodoka zinjirira.

Icyo gikorwa kizasozwa ku Cyumweru ubwo hazakinwa imikino y'amarushanwa yo Kwibohora aho ku mukino wa nyuma hazakina ikipe y'Umurenge wa Nyamabuye n'uwa Shyogwe. Hazaba n'igitaramo cyo kwizihiza ku nshuro ya 28 Kwibohora kw'Abanyarwanda.

Mu Mujyi wa Huye na ho hateganyijwe ibitaromo biza gushimisha abawutuye, abawukoreramo n'abawutembereramo.

Mu Karere ka Huye siporo siporo yitabiriwe n'ingeri zose
Abanyehuye bitabiriye siporo rusange kuri uyu wa Gatanu
Mu Mujyi wa Huye hashyizwe Car free Zone
Mu Karere ka Huye siporo siporo yitabiriwe n'ingeri zose
Meya Sebutege hamwe n'abandi bayobozi muri Car Free Zone
Car Free Zone y'i Muhanga izasozwa n'amarushanwa ya siporo

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mijyi-ya-huye-na-muhanga-hashyizwe-car-free-zone-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)