Kigali Serena Hotel yagabiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Kamena, ku biro by'Umurenge wa Mageragere. Abahawe inka basanzwe batuye mu tugari twa Mataba na Kankuba twose tugize Umurenge wa Mageragere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yashimiye Kigali Serena Hotel kubera ubufatanye basanzwe bafitanye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Ati 'Ni ibintu bishimishije kubona batekereza ko hari Abanyarwanda bababaye by'umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye gufashwa, ni ikintu cy'agaciro ngira ngo mbashimire. Byaba ari ibintu bishimishije kubona n'ibindi bigo by'abikorera bigendera muri uyu mujyo.'

Yasoje asaba abaturage bahawe inka kuzifata neza kugira ngo zibabyarire umusaruro ku buryo bazoroza na bagenzi babo.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yavuze ko ari ngombwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibyagezweho mu nzira yo kwiyubaka.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Kigali Serena Hotel buri mwaka by'umwihariko mu bihe byo kwibuka ifata iya mbere igafata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Ubu twahisemo kwifashisha gahunda ya Gira Inka Munyarwanda mu rwego rwo gufasha abababaye, kubera ko iri mu zitanga ibisubizo birambye kandi inyungu zikagera kuri benshi.'

Yashoje yizeza ko bakomeza gukorana n'ubuyobozi cyane muri gahunda nk'izi zo guharanira kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kigali Serena Hotel, Eric Mugesera, yavuze ko buri mwaka bategura ibikorwa nk'ibi byo gutanga imfashanyo zitandukanye ku bantu barokotse cyane muri iyi minsi 100 yo kwibuka kugira ngo babone ko batari bonyine.

Ati 'Bamwe muri aba bari batunze inka kera, ziza kwicwa izindi zirasahurwa, birumvikana ko kuboroza ari uburyo bwo kubereka ko tubazirikana. Tuba kandi tugamije kwereka abacyibitsemo urwango n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko twiteguye kubahashya.'

Umwe mu bagabiwe inka wiciwe umuryango agasigarana umwana umwe gusa, Nayigiziki Marceline, yishimiye inka yahawe anashimangira ko igiye kubafasha kubona ifumbire.

Epiphanie Mukarusine na we wahawe inka yishimiye iki gikorwa anemeza ko inka yahawe izamufasha kwiteza imbere.

Ati 'Twarebaga abandi boroye tukumva turabyifuje, twakenera amata tukajya kuyasaba mu baturanyi ari uko ubu natwe tugiye kujya tuyabona ndetse tubone n'ifumbire twifashisha mu buhinzi. Ndashimira Kigali Serena Hotel yaje kudufata mu mugongo ikatwereka ko ituzirikana.'

Izi nka zahawe imiryango umunani yarokotse Jenoside mu Murenge wa Mageragere
Iki gikorwa cyitabiriwe n'ubuyobozi bwa Kigali Serena Hotel ndetse n'ubw'Akarere ka Nyarugenge
Imiryango yagabiwe uko ari umunani yavuze ko izi nka igiye kuzibyaza umusaruro
Abahawe izi nka basabwe kuzifata neza
Abagabiwe bashimiye Kigali Sereka Hotel kuba yabibutse
Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kigali Serena Hotel, Eric Mugesera, yavuze ko buri mwaka bategura ibikorwa nk'ibi byo gutanga imfashanyo zitandukanye ku bantu barokotse
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yashimiye Kigali Serena Hotel kubera ubufatanye basanzwe bafitanye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yavuze ko ari ngombwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibyagezweho mu nzira yo kwiyubaka
Ifoto rusange y'abitabiriye igikorwa cyo koroza abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyarugenge

Amafoto: Rwema




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-serena-hotel-yagabiye-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)