FIBAWCQ: Ikipe y' u Rwanda yatsinzwe na Sudan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo muri BK Arena i Kigali, hatangijwe iyi mikino ku mugaragaro, aho ikipe y' u Rwanda yacakiranye n'iya Sudani Y'epfo mu mukino wo gufungura irushanwa, warebwe na Perezida Paul Kagame.

Uyu mukino wo mu itsinda B, watangiye i Saa 18:00, aho ikipe y' u Rwanda yari ikeneye gutsinda uyu mukino kugira ngo izamure amahirwe yo kuzakina mu ijonjora rya Kane n'irya Gatanu, bashaka itike.

Amakipe yombi yatangiranye imbaraga, ariko Sudani y'Epfo itanga abasore b' u Rwanda kwinjira mu mukino, agace ka mbere karangira Sudani Y'Epfo ifite amanota 22 kuri 13 y' u Rwanda.


Mu gace ka kabiri, Sudani y'Epfo yarushijeho kugira imbaraga, igasoza iyoboye umukino n'amanota 44 kuri 25 y' u Rwanda. Aha umukino wasaga n'uworoheye cyane abakinnyi ba Sudani y'Epfo.

Mu gace ka Gatatu, ikipe y' u Rwanda yiminjiyemo agafu, ibasha kwinjiza amanota 23 kuri 10 ya Sudani y'Epfo, byatumye ako gace karangira amanota y'ikinyuranyo yagabanutse cyane, aho Sudani y'Epfo yari ifite amanota 52 kuri 48 y' u Rwanda.


Agace ka Kane ari nako ka nyuma k'umukino, ikipe y' u Rwanda yagatangiye ifite icyizere cyinshi ndetse n'abafana bayo byari uko, ariko ntabwo byabaye amahirwe kuko Sudani y'Epfo yakihariye, umukino urangira inatsinze amanota 73 kuri 63 y' u Rwanda.

Ikipe y' u Rwanda izagaruka mu kibuga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho izakina umukino wa kabiri n'ikipe ya Cameroon bari kumwe mu itsinda B, uhereye i Saa 18:00 z'umugoroba.

Undi mukino wo mu itsinda B uratangira i Saa 21:00, uhuze Cameroon na Tunisia.

Muri iri tsinda, Sudani Y'epfo iyoboye urutonde n'amanota 8, hagakurikiraho Tunisia ifite 5 na Cameroon ifite 4, mu gihe ikipe y' u Rwanda ari iya nyuma n'amanota 4.





Perezida Kagame na Minisitiri Munyangaju barebye umukino






Nsobozwabyosenumukiza ashaka inzira





AMAFOTO: Shema Innocent 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118641/fibawcq-ikipe-y-u-rwanda-yatsinzwe-na-sudani-yepfo-mu-mukino-warebwe-na-perezida-kagame-am-118641.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)