AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kwiyubaka hitegurwa umwaka w'imikino wa 2022-2023 haba muri shampiyona y'u Rwanda ndetse n'imikino Nyafurika ku ikipe ya AS Kigali yaraye isinyishije abakinnyi batatu bashya b'abanyamahanga bavuye muri Uganda na Kenya.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe y'Abanyamujyi ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n'umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo wakinaga muri Sofapaka yo muri Kenya.

 

Yasinyishije kandi Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati wakiniraga Sofapaka FC ndetse yanakinnye muri Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na Myugariro Saturo Edward wakinaga muri Wakiso Giants yo muri Uganda.

Iyi kipe kandi mu rwego rwo kwiyubaka, impera z'icyumweru zishobora gusiga iyi kipe imaze kugirana amasezerano na Rutahizamu Shabalala Hussein wari uherutse gusoza amasezerano muri iyi kipe ya AS Kigali.

AS Kigali itozwa na Casa Mbungo Andre, iritegura gukina umukino wa Super Coupe uzayihuza na APR FC tariki ya 14 Kanama 2022, ni umukino uzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo.

The post AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda appeared first on RUSHYASHYA.Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yasinyishije-otinda-frederick-na-ochieng-lawrence-bakomoka-muri-kenya-ndetse-na-saturo-edward-wakinaga-muri-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yasinyishije-otinda-frederick-na-ochieng-lawrence-bakomoka-muri-kenya-ndetse-na-saturo-edward-wakinaga-muri-uganda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)