Yarokowe n'ibinogo by'amazi: Ubuhamya bwa Mukantwari wiciwe abana muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo bimeze bityo ariko Jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi aho abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe cy'iminsi 100 gusa, ibintu bishimangira ubukana, umuvuduko n'ubugome yakoranywe.

Biragora cyane kuganira n'abanyuze muri ibyo bihe bigoye kuko banyuze mu nzira ndende, benshi baricwa, bicirwa ababo mu maso ariko hari n'abarokokaga ku bwa burembe.

Mukantwari Adeline, ni intwaza afite imyaka 91 y'amavuko. Kuri ubu yatujwe mu mudugudu wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka ahazwi nk'i Rusheshe.

Yaganirije IGIHE urugendo rwe rwo kurokoka nubwo Jenoside yamutwaye abana batandatu n'umugabo.

Mukantwari atangira avuga ko ibyabaye byatangiye kera kandi kuri we yabirebeshaga amaso kuko mu 1959 yari afite imyaka 18 bityo yabonaga ibyakorwaga aho yavukiye mu yahoze ari Gitarama.

Ati 'Ndabyibuka ingo zishya tuzireba ndi umukobwa w'imyaka 18, mbese byari ibintu bigoye cyane'.

Asobanura ko Jenoside yabaye atuye ku Mulindi wa Kanombe afite abana icyenda kandi bari bakuru ariko batandatu muri bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Iyo abara inkuru yo kurokoka kwe biramugora cyane gusobanura cyane ko byari ibihe by'amage kuri we kandi koko ni mu gihe kuko Jenoside yamugize incike kandi yari afite umuryango.

Mu magambo yuje agahinda Mukantwari avuga ko yarokokeye ku Mulindi wa Kanombe aho yari yashatse we n'umwana we wa bucura ngo bihishe mu mufurege w'amazi.

Ati 'Hari hari amazi amanuka akagera ku muhanda kuri Cumin a Gatanu. Hari uburyo amazi amanuka ari menshi akagenda acamo ibyumba. Aho niho twihishe n'uwo mwana, uko ni na ko narokotse.'

Ibi Mukantwari yabigarutseho ubwo abagize urugaga rw'abagore mu Karere ka Kicukiro n'Inama y'Igihugu y'Abagore basuraga izi ntwaza mu rwego rwo kuzirikana abagore bashegejwe na Jenoside, abishwe n'abana b'ibibondo bambuwe ubuzima bazira ko ari abatutsi.

Mukantwari yasabye aba bagore gukomeza umuco w'ubutwari no kwirinda amacakubiri kuko ari yo yagiye abiba urwango kugeza ubwo abari abavandimwe bicana ntacyo kwikanga.

Yakomeje agira ati 'Icyo nasaba abagore n'abato muri rusange ni ukubaka urukundo. Ni ugusenga cyane, nubwo Imana tujya twibaza ngo yari yagiye he uwo munsi ariko irahari kuko yatugobotoreye Inkotanyi ziradukiza. Ni uguharanira ko bitazongera ukundi. Bicare baganirize abana bababwire bati 'ububi bwabyo ni ubu' ariko iki kintu ntikizagaruke ukundi'.

Nyiranjishi Madaleine na we ni umukecuru w'imyaka 74 kuri ubu aba wenyine kuko yagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko urugendo rw'ubuzima mbere ya Jenoside butari bworoshye na nyuma y'uko isojwe.

Yavuze ko nubwo kuri ubu nta muryango yasigaranye, yishimira kubona abantu bamugana bakamwereka urukundo ari naho ahera asaba abagabo, abagore n'urubyiruko kwirinda amacakubiri yazatuma ibyabaye byongera kubaho ukundi.

Mbere yo gusura izi ntwaza, aba bagore babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira abasaga ibihumbi 250 bahashyinguye by'umwihariko abana n'abagore bishwe muri Jenoside.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko kwibuka abagore bishwe muri Jenoside bigamije kongera kuzirikana ko nubwo umugore yakozweho bikomeye na yo ariko afite ubushobozi bwo kongera kubaka umuryango uhamye.

Yakomeje agira ati 'Kugeza ubu umugore afite inshingano zo kubaka umuryango, ariko ntabwo twabigeraho twenyine ahubwo dufashwa n'abo twashakanye. Ni yo mpamvu ku munsi kuyu dusaba abagabo nabo tubasaba ko bakumva ijwi ryacu, urugo rukunga ubumwe.'

Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Kicukiro, Mukarwego Umuhoza Immaculée, yavuze ko abagore kuri ubu bari bakwiye gutinyuka bakibuka inshingano bafite ko ari izo kugira abagabo babo inama no kubaka umuryango uzira amacakubiri ndetse no gutanga inama zigamije kubaka igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange (hagati) yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Nyiranjishi (uwambaye umukenyero w'umutuku) yasabye aba bagore kwirinda amacakubiri
Mukantwari nubwo yagizwe incike na Jenoside, yishimira aho u Rwanda rugana kuri ubu kubera ubuyobozi bwiza
Intwaza zararemewe zishimirwa kwihangana zagaragaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagore b'Abanyarwandakazi basabwe guharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yarokowe-n-ibinogo-by-amazi-ubuhamya-bwa-mukantwari-wiciwe-abana-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)