Mushikiwabo yamaganye imvugo z'urwango zafashe indi ntera mu makimbirane ya RDC n'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwuka mubi muri RDC wadutse ubwo inyeshyamba z'umutwe wa M23 zuburaga imirwano izishyamiranyije n'Ingabo z'igihugu, FARDC.

Zishinja leta kudashyira mu bikorwa amasezerano yasinywe agamije gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bo muri uyu mutwe. Congo ishinja u Rwanda ko ruri inyuma y'uwo mutwe mu bikorwa byawo bya buri munsi.

Louise Mushikiwabo yashimye ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati y'u Rwanda na Congo biyobowe na Angola nk'umuhuza. Yagaragaje ko ari intambwe nziza yatewe n'ibihugu bisanzwe ari ibivandimwe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na OIF rivuga ko Mushikiwabo yasabye abayobozi kuba maso 'ku bw'ubwiyongere bw'imvugo zibiba u Rwanda ziri gufata indi ntera mu baturage cyane by'umwihariko urubyiruko'.

Yashimangiye kandi ko abasivile bavuye mu byabo kubera imvururu ziherutse, barindwa, kandi bagafashwa kubona ibikoresho nkenerwa by'ibanze.

Kuva umwuka mubi watangira hagati y'u Rwanda na RDC, abayobozi batandukanye bo muri RDC bumvikanye mu mvugo zihamagarira Abanye-Congo gufata imihoro bakitegura kwikiza Abanyarwanda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yamaganye-imvugo-z-urwango-zafashe-indi-ntera-mu-makimbirane-ya-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)