Abaturage barasaba ko ikibazo cy'abafungwa iminsi 30 y'agateganyo igahinduka imyaka cyitabwaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo kigaragazwa n'abaturage bo hirya no hino mu gihugu cyane cyane abafite ababo bafunze iminsi 30 y'agateganyo ariko ugasanga batinda kuburana.

Abo mu Karere ka Kayonza baganiriye na IGIHE bavuze uburyo hari abana babo ndetse n'abo mu miryango yabo inkiko zategetse ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo bikarangira bamaze imyaka myinshi bikabagiraho ingaruka.

Mujawamungu Marie utuye mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Rukara, yavuze ko umuhungu we yafunzwe iminsi 30 y'agateganyo mu ntangiriro za 2020 none ngo imyaka ibaye ibiri atari yakatirwa.

Ati 'Ubu ndabaza ubuyobozi kuba afunze iminsi 30 ikaba ibaye imyaka ibiri nta karengane karimo? Iyo ngiye kubaza barambwira ngo nzajye ku rukiko rwa Nyagatare kandi nta bushobozi mfite.'

Mujawamungu yagaragaje ko kuba umuhungu we yarafunzwe byamugizeho ingaruka kuko ngo umwana yari afite kumutangirira mituweli n'ibindi nkenerwa biramugora agasaba ubuyobozi kujya bakurikirana umuntu yakatirwa iminsi 30 ntikarenge ataburanye.

Turatsinze Thomas utuye mu Mudugudu wa Muzizi we avuga ko hari umugabo baturanye witwa Ndayambaje umaze imyaka ine afungiye muri gereza ya Nsinda nyamara ngo yarakatiwe iminsi 30 y'agateganyo.

Yagize ati 'Iyo abantu bamusuye ababwira ko agikatiye iminsi 30 y'agateganyo kuva icyo gihe imyaka ine irashize agikatiye agateganyo, ntarajya mu rukiko ngo aburane ngo akatirwe cyangwa abe umwere, imiryango yarirukanse bakababwira ngo bategereze azaburana.'

Turastinze yavuze ko hakwiriye ubuvugizi ku buryo umuntu wakoze icyaha yajya aburana abe bakamenya ko yakatiwe imyaka runaka cyangwa se yabaye umwere aho gutegereza imyaka myinshi.

Uwitije Claudine ufite abana bane we avuga ko umugabo we yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo akajyanwa muri gereza ya Nsinda none ngo imyaka ibaye ibiri atari yarekurwa.

Ati 'Nagiye ku rukiko Nyagatare bambwira ko igihe cyo kuburana kitaragera abana banjye bari mu buzima bubi kuko Se adahari ngo dufatanye kubarera.'

Undi muntu wapfuye atari yaburana ni umuhanzi Jay Polly urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Mata 2021 akaza kwitaba Imana tariki ya 2 Nzeri atari yaburana akiri mu minsi 30 y'agateganyo nubwo yari amaze amezi arenga ane muri gereza

Umukozi w'Akarere ka Kayonza ushinze ubujyanama mu by'amategeko, Sematungo Innocent, yasobanuye ko ikibazo kijyanye n'ifungwa ry'agateganyo ku cyaha cyoroheje ngo ntirigomba kurenza iminsi 30, iyo ari icyaha gikomeye ngo ntirigomba kurenza amezi atandatu, mu gihe ngo ari icyaha cy'ubugome ntirigomba kurenza umwaka.

Yavuze ko kuri ubu bagiye gufata imyirondoro y'abafite icyo kibazo bakorane n'inkiko ku buryo ngo abarengana bashobora kurenganurwa, abandi ngo bafashe imiryango yabo gusobanukirwa n'amategeko nuko agenga ibyaha ababo bakurikiranweho.

Minisiteri y'Ubutabera n'inkiko byasabwe kwita kuri iki kibazo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n'Iterambere rya Muntu, ( RD), Musime Fred, arasaba Minisiteri y'Ubutabera kwita kuri iki kibazo abantu bakajya barenganurwa.

Ati ' Icyo twasaba Minisiteri y'Ubutabera, ikwiriye gushyiraho uburyo abantu bari muri iyo minsi 30 bakwiriye gukurikiranwa bya hafi cyane cyane nk'abadafite abantu bababuranira, bakwiriye gufashwa nibura iyo minsi yagera ukatirwa agakatirwa bakabimenya hatabayemo kurengana.'

Umuvugizi w'inkiko zo mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko iki kibazo giterwa n'imanza nyinshi ziri mu nkiko aho ngo usanga urukiko rufite imanza nk'ibihumbi bitanu hari n'izindi zinjira nyamara abakozi nabo bakiri bake.

Ati ' Ni ukubera imanza nyinshi mu nkiko, icyo dukora ni uko inkiko zigerageza kuburanisha ziha ubwihutire abafunze, ariko na none ubwinshi bw'imanza zinjira busumbye kure abakozi muri rusange ni nacyo kibazo ariko inkiko zigerageza kuburanisha abafunze bwa mbere.'

Mutabazi yagaragaje ko inkiko akenshi usanga ziburanisha imanza z'ubucuruzi, imanza mbonezamubano, umurimo n'ubutegetsi ziyongera ku manza nshinjabyaha zose kandi ngo ugasanga zirihutirwa.

Yavuze ko inkiko zigerageza guha iya mbere abafunze abandi nabo ngo bajye bategereza bazagerwaho ngo ntabwo ari ubushake buke bw'inkiko.

Hari abafungwa iminsi 30 y'agateganyo ikavamo imyaka myinshi
Ni ikibazo abaturage b'i Kayonza bagaragaje ariko kiri mu gihugu hose
Uwitije avuga ko umugabo we amaze imyaka mu minsi 30 y'agateganyo akaba atazi icyerekezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-barasaba-ko-ikibazo-cy-abafungwa-iminsi-30-y-agateganyo-igahinduka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)