Ifarashi yatunguye abantu kubera amayeri yagaragaje - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ifarashi ni inyamanswa igira imbaraga nyinshi ndetse ikaba akazi kayo ari ako kwikorera abantu n'ibintu ibavana ahantu hamwe ibajyana ahandi.

Ifarashi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho iyo ibonye igiye gukora ica bugufi ikiryamira hanyuma ikagaragaza ko yasinziriye kandi icyo gihe uko wabigenza kose, ntago ijya ikanguka.

Iyi farashi yongera kubumbura amaso nkaho ikangutse ari uko umuntu wari ugiye kiyigendaho ayiretse akigendera nayo ihita ikanguka yabona agarutse, ikongera igasinzira.

Abantu batangariye iyi farashi ndetse bamwe bemeza ko ari ko bayireze abandi bakemeza ko nayo iba ikeneye kuruhuka.



Source : https://yegob.rw/ifarashi-yatunguye-abantu-kubera-amayeri-yagaragaje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)