Huye: Hari kubakwa Ingoro ya FPR Inkotanyi ya miliyoni 950 Frw (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nyubako yatangiye kuzamurwa muri Werurwe 2022 mu Mudugudu wa Bukinanyana mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma. Igizwe n'inyubako eshatu zigerekeranye harimo imwe yubatse munsi y'ubutaka.

Iri kubakwa ku buso bwa metero kare 1532, izaba ifite ibyumba 17 birimo ibiro umunani n'ibindi bitatu by'inama harimo icyakira abantu 800.

Ni inyubako biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy'umwaka umwe kandi izaba irimo n'inzira zorohereza abafite ubumuga kuyigeramo bitabagoye.

Izaba irimo Ascenseur (lift) ifasha abantu kuyizamukamo byihuse. Ikindi ni ibyumba byo kwambariramo, icyumba cy'imyitozo ngororamubiri, isomero, aho gufatira icyo kunywa, aho kunywera icyayi n'ahandi harimo n'aho kuruhukira ndetse n'igice cyagenewe kuparikamo imodoka.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi ugomba kuba intangarugero mu byiza byose kandi ukagira n'inyubako isobanutse yo gukoreramo.

Ati 'Umuryango ukagira n'Ingoro isobanutse ijyanye n'icyerekezo ariko atari iyo gukoreramo gusa, ahubwo ikaba ishobora no kubyara inyungu mu bikorwa bimwe na bimwe umuryango wakora.'

Yavuze ko iyo nyubako ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyo guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali kandi yubahirije igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye giherutse kwemezwa.

â€"  Iri kubakwa n'abanyamuryango ubwabo

Sebutege yavuze ko iyo nyubako iri kubakwa n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye ubwabo, kandi hari icyizere ko izuzurira ku gihe.

Ati 'Iyi nyubako izubakwa n'abanyamuryango mu buryo dusanzwe dukora twitangira ibikorwa by'umuryango n'ubundi. Ibyo mwabonye byose bimaze gukorwa bishingiye ku bushobozi abanyamuryango bagenda batanga.'

Ashingiye ku mubare w'abanyamuryango ibihumbi 230 bari mu Karere ka Huye, yavuze ko buri wese atanze umusanzu wa 1000 Frw buri kwezi, mu mezi atatu baba babonye amafaranga yose yo kuyubaka.

Yavuze ko byose bishingiye ku bukangurambaga kugira ngo abanyamuryango bose bumve kandi basobanukirwe uwo mushinga w'ubwubatsi n'akamaro kawo.

Depite Ruhakana Albert yashimye umushinga w'iyo ngoro avuga ko na we azatanga umusanzu we kugira ngo yihutishwe.

Ati 'Ndumva nk'abanyamuryango twicaye hano umusanzu wacu urakenewe ndetse byaba ari n'isoni igihe twaba tuyitashye mu mwaka twihaye, umunyamuryango uri hano atarashyizeho sima cyangwa ikaro.'

Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko hakwiye guterana inama y'imihigo ngo abashaka gutanga inkunga babikore kandi hagashyirwaho na nimero ya konti muri banki yo kuyinyuzaho.

Ati 'Ndumva hakwiriye inama imeze nk'iy'imihigo, abanyamuryango bayitabiriye umwe akavuga ngo 'ntanze imifuka ibiri y'isima' gutyo gutyo uko buri wese ashoboye. Mudufashe muduhe na nimero ya konti umuntu ashobora kujya anyuzaho inkunga abonye.'

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe mu nama y'ubukangurambaga bugamije kunoza imikorere n'imikoranire.

Imiterere y'Igishushanyombonera cy'Ingoro ya FPR Inkotanyi i Huye

Yitezweho kongera iterambere n'ubwiza bw'Umujyi wa Huye
Ni inyubako biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy'umwaka
Ni inyubako ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu
Izaba irimo ascenseur (lift) ifasha abantu kuyizamukamo byihuse
Igishushanyombonera cyamaze gushyirwa ahagaragara
Iyo nyubako y'Ingoro ya FPR Inkotanyi yatangiye kuzamurwa
Inzu FPR Inkotanyi yari isanzwe ikoreramo mu Karere ka Huye

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Huye bahuriye mu nama

Sebutege yavuze ko iyo nyubako iri kubakwa n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye ubwabo, kandi hari icyizere ko izuzurira ku gihe
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe mu nama y'ubukangurambaga
Sebutege yavuze ko byose bishingiye ku bukangurambaga kugira ngo abanyamuryango bose bumve kandi basobanukirwe uwo mushinga w'ubwubatsi n'akamaro kawo
Habayeho n'umwanya wo gutaramira abitabiriye iyo nama
Depite Uwamariya Veneranda na we yitabiriye iyo nama y'ubukangurambaga
Depite Ruhakana Albert yashimye umushinga w'Ingoro ya FPR Inkotanyi avuga ko na we azatanga umusanzu we kugira ngo yihutishwe
Biyemeje kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe kuri iki Cyumweru
Abitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi ugomba kuba intangarugero mu byiza byose
Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko byaba byiza hateranye inama y'imihigo kugira ngo abashaka gutanga inkunga bayitange
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre atanga ibitekerezo

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hari-kubakwa-ingoro-ya-fpr-inkotanyi-ya-miliyoni-950-frw-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)