Abanyeshuri ba UR beretswe uko bakoresha amakuru y'ibyogajuru mu guhindura imibereho y'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo gishinzwe gufata amakarita n'ibipimo bijyanye n'umutungo kamere (RCMRD), kirimo guhugura abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, ku gukoresha ubumenyi n'ikoranabuhanga rimaze kugerwaho mu byo biga kugira ngo bazabyifashishe igihe bazaba bageze mu kazi.

Umuyobozi wa RCMRD, Dr Emmanuel Nkurunziza, yasobanuye ko ubufatanye bagiranye na Kaminuza y'u Rwanda buzatuma bahugura abanyeshuri bibanda ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu bumenyi bw'Isi kuko ari icyiciro kirimo guhinduka cyane bityo bikaba bisaba ko abakiri bato bahabwa ubumenyi bugezweho.

Yavuze ko ikirenze ari uko ubumenyi butangwa mu ishuri abanyeshuri bakwiye kubukoresha mu guhindura no guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi n'izindi.

Ati "Ubundi abantu bigaga gupima ubutaka no gushushanya amakarita ariko uyu munsi turabereka ko ntacyo bimaze utabitwaye mu nzego runaka nk'ubuhinzi, ibidukikije, amashyamba, amazi. Ibyo bipimo ntacyo byaba bivuze utarebye aho ugiye kubikoresha".

Muri aya mahugurwa y'iminsi itatu abera mu kigo cy'ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw'Isi cya Kaminuza y'u Rwanda, hari impuguke za RCMRD mu nzego zitandukanye zirimo guhuzwa n'aba banyeshuri kugira ngo bababere nk'abajyanama babereka ibishoboka, banabafashe kuzagera ku byo bakora bifitiye abantu akamaro kandi bibyara inyungu.

Dr Nkurunziza ati "Turashaka gukuramo icyuho gihari aho abakoresha bavuga ko kaminuza zisohora abanyeshuri badafite ubumenyi bukenewe. Turashaka kubereka ibikenewe hanze n'ibikoresho bihari kugira ngo mu masomo ahari bongeremo no gutegurira umunyeshuri akazi azakora nasohoka".

Ni gahunda yahawe izina rya 'KUZA' bivuze kuzamura umwana kugira ngo azagere ku ndoto afite. Binyuze mu cyitwa Geo Hub [ahantu ibitekerezo bigirwa inama kugira ngo bikure bivemo ikintu cyaba nk'ubucuruzi cyangwa cyakemura ibibazo], RCMRD buri mwaka itegura irushanwa ku bantu bafite ibitekerezo byafasha abantu, utsinze agahabwa ibihumbi 30$.

Ibisubizo mu buhinzi, ibiza, ubumenyi bw'ikirere ndetse n'abakora amakarita y'ibiri ku butaka ni ibitekerezo byakirwa.

Umuyobozi w'ikigo cy'ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw'Isi, Prof Gaspard Rwanyiziri, yavuze ko abanyeshuri bakeneye cyane aya mahugurwa kuko uretse ibyo babigisha, bakeneye no kubona ubundi bumenyi bw'abandi bantu.

Kaminuza y'u Rwanda binyuze mu kigo cy'ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw'Isi basinyanye amasezerano y'imyaka itanu azafasha abanyeshuri bamenya ibibera ahandi n'ikoranabuhanga rigezweho.

RCMRD ni ikigo kimaze imyaka 47 gishinzwe. Mu Rwanda gikorana na Minisiteri y'ubuhinzi mu gukurikirana umusaruro w'ibihingwa, amashuri mu gushishikariza abana bakiri mu mashuri mato kwiga inyigisho za siyansi, ikigo gishinzwe ubutaka mu bijyanye no gukora amakarita ajyanye n'imiterere y'ubutaka mu gihugu ndetse na Meteo Rwanda.

Umuyobozi wa RCMRD, Dr Nkurunziza asobanurira abanyeshuri umusaruro bazakura muri aya mahugurwa
Aba banyeshuri barimo guhugurwa ku kubyaza umusaruro amakuru atangwa n'ibyogajuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-ur-beretswe-uko-bakoresha-amakuru-y-ibyogajuru-mu-guhindura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)