Abakobwa basabwe kwitinyuka bakayoboka amasomo y'iby'ingufu n'amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butumwa bwatangiwe muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, ubwo uyu muryango wa POWERrHer Rwanda wari wahagiriye uruzinduko.

Uru ruzinduko rwari rugamije kugirana ibiganiro n'abakobwa biga mu Ishami ry'Amashanyarazi nyuma hanatangizwa ku mugaragaro club y'uyu muryango izajya ikorerwamo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umwana w'umukobwa cyane cyane abiga ibijyanye n'ingufu.

POWERHer Rwanda ni umuryango ugamije gushishikariza abagore n'abakobwa kwinjira mu bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro mu birebana n'ingufu n'amashanyarazi.

Zimwe mu ntego zawo harimo kuzamura umubare w'abagore n'abakobwa bakiri mu mashuri yo hasi kugira ngo bazamuke bafite ubumenyi bubinjiza ku isoko ry'umurimo cyane cyane mu rwego rw'ingufu mu kuzamura ubwuzuzanye n'uburinganire.

Ni muri urwo rwego ku wa Kane, ku wa 2 Kamena 2022, abagize uyu muryango basobanuriye aba banyeshuri akamaro kawo bagaragarizwa n'ibyo waje gukemura.

Abanyeshuri bagaragaje ibyishimo, bavuga ko kubona hari abaharanira iterambere ryabo ari iby'agaciro bityo na bo bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Umunyeshuri mu Mwaka wa Mbere muri ULK, Ingabire Alice, wanatorewe guhagararira Club nshya ya POWERHer Rwanda yavuze ko ibi ari izindi mbaraga zituma umwana w'umukobwa yigirira icyizere.

Yavuze ko hakiri abakobwa batiyizera hakaba n'ibyo bahezwamo ariko hamwe n'uyu muryango hari icyizere cyo kubihindura.

Yashimangiye ko aya mahirwe beretswe bagomba kuyabyaza umusaruro, bakihesha ishema kuko hari uwababonyemo ubushobozi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w'Umuryango POWERHer Rwanda, Mutoni Apophia, yasabye abandi bakobwa bari hanze bafite ubushobozi ariko bakiburira icyizere kwitinyuka kuko bigaragara ko uruhare rwabo ari ingirakamaro mu bice bitandukanye.

Yagize ati 'Kubera icyuho cy'abagore cyagaragaraga mu bice binyuranye byatumye uyu muryango ubaho kugira ngo uzibe icyo cyuho. Mu gihe gito turashima intambwe tumaze gutera tunashishikariza abakobwa bose gukora ibyo biyumvamo yewe na bya bindi babwirwa ko badashoboye kuko bigenda bigaragara ko hari ababikora kuruta abandi.'

Usibye kuba uyu muryango ufasha kurema icyizere mu bakobwa biga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro cyane abiga iby'ingufu n'amashanyarazi unabafasha gukora imenyerezamwuga no kuborohereza kwinjira ku isoko ry'umurimo, aho kugeza ubu bamaze gufasha abakobwa barenga 300 gukora imenyerezamwuga.

Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Imyuga n'Ubumenyingiro muri ULK Polytechnique, Dr Sumbili Djuma, yavuze ko kuba umubare w'abakobwa biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ugeze kuri 40% muri ULK ari ikimenyetso kigaragaza ko byinshi biri guhinduka.

Abakobwa basabwe gutinyura bagenzi babo na bo bakayoboka amasomo y'iby'ingufu n'amashanyarazi
Ibi biganiro byitabiriwe n'abakobwa batandukanye biga ibijyanye n'amashanyarazi muri ULK
Hatowe abazahagararira abandi muri Club ya PowerHer Rwanda muri ULK
Abasanzwe ari abanyamuryango ba PowerHer Rwanda bishimiye kwakira abandi bashya
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Imyuga n'Ubumenyingiro muri ULK Polytechnique, Dr Sumbili Djuma, yizeye ko umubare w'abakobwa biga imyuga n'ubumenyingiro uzazamuka
Umuyobozi Mukuru wungirije w' Umuryango POWERHer Rwanda, Mutoni Apophia, yasabye abakobwa kwitinyuka

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakobwa-basabwe-kwitinyuka-bakayoboka-amasomo-y-iby-ingufu-n-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)