Abagande bari gucyeza The Ben nk'umwami - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru ukunzwe cyane kuri televiziyo ya Uganda NTV Uganda, Crysto Panda yifashishije urubuga rwa Instagram ashimira The Ben wamuhaye amahirwe bagakorana indirimbo yaje kujya hanze 2018.

Crysto Panda yagize ati 'Ndagukunda muvandimwe The Ben, warakoze kuba umuhanzi wa mbere mpuzamahanga washyize itafari ku music wange, ku ndirimbo 'Asht' 2017. Wanyizereyemo mu gihe ntawundi wabikoze, nzahora kushimira muvandimwe. Nishimiye kongera kukubona, Imana azaguhe umugisha by'iteka, igihe k'ibirori genda witware neza'.

The Ben yahishuye ko ari kumwe n'umukunzi we muri Uganda, Uwicyeza Pamella ariko ngo yirinze kumwereka itangazamakuru.

Byitezwe ko The Ben ari buririmbe indirimbo ze zikunzwe muri Uganda kurusha izindi arizo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz, This Is love yakoranye na Rema Namakula, No You No Life yakoranye na B2C, Asht' yakoranye na Crysto Panda na Beenie Gunter, Konahindutse n'izindi.



Source : https://yegob.rw/abagande-bari-gucyeza-the-ben-nkumwami/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)