Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yafashe umwanya yibuka Sebukwe na Nyirabukwe batagize bagira amahirwe yo gutaha ubukwe bwe na Murekezi Pacifique.
Ni ku nshuro ya 28 Abanyarwanda n'ishuti zabo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane busaga miliyoni bazira uko bavutse.
Miss Bahati Grace, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yibutse ababyeyi b'umuabo we bishwe muri Jenoside.
Post ya mbere yahereye kuri Sebukwe, Raphaël Murekezi wari uzwi nka Fatikaramu, yavuze ibigwi by'uyu mugabo wakiniye ikipe ya Rayon Sports, agashinga ishuri rya ESPANYA.
Ati 'Yari umugabo uzwi kandi ukunzwe. Umugabo wicisha bugufi. Umubyeyi, umwarimu, umukinnyi w'umupira w'amaguru muri Rayon Sports aho nyuma yaje kuba umwe mu batoza. Yashinze ikigo cy'amashuri cya ESPANYA muri Nyanza â" Butare. Ni umwe mu bashinze umuryango udaharanira inyungu wa Girumpuhwe wafashije abatishoboye by'umwihariko ababana n'agakoko gatera SIDA, nakomeza nkavuga byinshi byiza yafashije abaturage n'umuryango we. Ibigwi bye bizahoraho iteka. Yasize abana babiri muri 5.'
Yakomeje avuga ko abana be babiri yasize bateye ikirenge mu cye mu bikorwa by'ubugira neza yakoraga, ahamya ko ibigwi bye bizahoraho iteka ryose.
Ati 'Olivier wari umwana wa 3 na bucura bwe Paicifique (ari we mugabo we). Bombi barazwe imico ye. Olivier yateye ikirenge mu cyawe mu gukunda abantu, aho umuntu akeneye ubufasha abari ari yo kugira ngo icyo amufasha, simvuze umukinnyi w'umupira w'amaguru na Volleyball yavuyemo. Pacifique yarazwe byinshi byawe, umugabo wo kwizerwa, wicisha bugufi, ugira impuhwe n'umugabo witangiye umuryango we. Ibigwi byawe bizabaho kugeza igihe cyose tukiri ku Isi.'
Avuga kuri Nyirabukwe, Josepha, yavuze ko yari umubyeyi mwiza kuri benshi ariko na none ngo yagiraga igitsure.
Ati 'Baravuga ngo buri ruhande rw'umugabo mwiza ahaba hari umugore mwiza, Mama Regis nk'uko abantu benshi bamwitaga, yari azwi neza nk'umurezi ndetse n'umubyeyi kuri benshi. Yari umubyeyi mwiza ariko w'igitsure. '
Nubwo yari afite igitsure ariko ngo yemereraga abana be buri umwe kujya mu byo yumva yifuza ariko na none biri mu murongo mwiza atari ibimushora mu ngeso mbi.
Ngo yari kandi umugore wo kwizerwa weguriye ubuzima bwe guhindura imibereho y'abamuri hafi, yizeraga Imana ndetse atanga ibitambo byinshi kugira ngo abone ibitunga abana be 5 kandi nk'umuntu wari mukuru mu muryango wabo, yagize uruhare mu kurera abavandimwe be.
Akomeza avuga ko yari umubyeyi waharaniye uburezi bw'umwana w'umututsi kugeza aho we n'umugabo we bashinze ikigo cy'Amashuri i Nyanza.
Ati 'Yari umurezi ariko yabuze ibikoresho by'uyu munsi kugira ngo akangurire benshi ariko yakoresheje buri gikoresho cyari gihari mu gihe cye. Nubwo bagezweho n'amarorerwa kubera ko bavutse ari Abatutsi, bakomeje kwihangana kandi ibyo bakoze byose byaranzwe n'icyerekezo kinini; kumva no guhangayikishwa no kwangirwa kwiga ku Batutsi, byaje kuvamo ko bafatanyije n'inshuti zabo bashinze ikigo cy'amashuri i Nyanza aho buri umwe yabashaga kubona uburezi.'
Bahati Grace akaba yarashakanye na bucura muri uyu muryango, Murekezi Pacifique, ni mu bukwe bwabaye muri Nzeri 2021 aho ababyeyi b'uyu musore batabonye ibirori bye kuko bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.