Kuri iyi nshuro, ibikorwa byo kwibuka birakorwa hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibikorwa byo kwibuka ntibigomba kurenza amasaha abiri igihe abantu bateraniye hamwe nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe).Â
Abayobozi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bifatanyije n'u Rwanda muri iki gihe batanga ubutumwa, bavuga ko buri wese akwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w''Abibumbye António Guterres, yibukije abatuye Isi kwimika ubumuntu, bakirinda urwango rwaganisha mu bwicanyi nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abakinnyi b'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nabo bifatanyije n'u Rwanda mu mashusho bashyize ahagaragara basobanura icyo Kwibuka bisobanuye, bagaragaza ko bifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse abayobozi n'abahanzi b'Abanyarwanda bakomeje gutanga ubutumwa bw'ihumure, abo mu mahanga barimo Ali Kiba umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania nabo bagaragaje ko bifatanyije n'Abanyarwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto yanditseho #Kwibuka28, agaragaza ko yifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe cyo kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] ni umwe mu bahanzi bo mu bihugu by'amahanga bagaragaza ko bakurikirana gahunda nyinshi zibera mu Rwanda. Buri mwaka, yifatanya n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Â

Ali Kiba yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi