Célestin Ntawuyirushamaboko yashyinguwe hagarukwa ku bumuntu bwamuranze (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntawuyirushamaboko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, nyuma yo kumara iminsi ibiri mu Bitaro bya Kibagabaga arimo kuvurwa indwara ya Diabete, ibihaha n'impyiko nk'uko byatangajwe n'abaganga.

Umuhango wo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 18 Mata 2022, i Gihara mu Karere ka Kamonyi aho yari atuye nyuma haba umuhango wo kumusengera mu rusengero rw'Itorero Soul Healing Revival Church, ndetse ashyingurwa mu Irimbi rya Nyamirambo.

Ni umuhango wari witabiriwe n'abarimo abo mu muryango we, inshuti n'abavandimwe, abanyamakuru bakoranye n'abandi bantu batandukanye bagiye bamenyana na we mu buzima bwe yamaze ku Isi.

Ubuhamya bwatanzwe ubwo Ntawuyirushamaboko yasezerwagaho bwibanze ku kugaruka ku byamuranze, ndetse hanagarukwa ku bikorwa yakoze akiri muri iyi Si.

Umugore we, Nyinawabari Claudine yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu bihe bikomeye umugabo we yanyuzemo by'uburwayi.

Umukoresha wa nyuma wa Ntawuyirushamaboko [umuyobozi wa BNT TV], Kamanzi Hussein, yavuze ko kuva yamenyana na we, yari umukozi udasanzwe, wagiraga ubwitange mu kazi, akakagira ake kandi bagenzi be bakamwigiraho.

Yagize ati 'Hari ikintu tujya twita umuti, ubwo uzi ko iyo ufite Célestin mu nkuru zitambuka mu makuru, haraba harimo umuti. Ni ukuvuga ngo iyo umubuze uyu munsi, ukamubura ejo, ubona ko hari ikintu kirimo kubura.'

Rwiyemezamirimo akana n'Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gérard, yavuze ko mu banyamakuru yari aziranye na bo, Ntawuyirushamaboko yari afite umwihariko wo kugira umurava mu kazi.

Ati 'Akarusho yarushaga abandi, ni uko yahagurukaga akaza kutwirebera, akaza ku ruganda akareba niba hari ikintu gishya dufite akabitangaza cyangwa yabona uko bishoboka, akampamagara nanjye nkaza muri 'Studio' nanjye ngatangaza ibishya dufite.'

Yakomeje agira ati 'Muri make ku bijyanye n'imibereho ye, uko yakundaga akazi, ubunyangamugayo, rwose wabonaga ko ari mu cyerekezo cy'igihugu aho kiva n'aho cyerekeza cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere Made in Rwanda. Biragoye kubona uko namuvuga muri ibi bihe, biragoye ariko abenshi baramuzi.'

Ni ijwi ricecetse!

Mu buzima bwe by'umwihariko mu nshingano z'ubunyamakuru, Ntawuyirushamaboko yamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage.

Ikindi kandi yakundaga gukora inkuru z'ibintu bidasanzwe byaberaga mu duce dutandukanye ariko agakundirwa cyane ijwi rye n'umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru.

Ntawuyirushamaboko yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye ariko yamenyekanye cyane kuva mu 2012, ubwo yakoraga kuri Radio 1 nyuma aza gukora no kuri TV 1 kugeza mu 2017, ubwo yahavaga agiye gukora muri BTN.

Umuyobozi ushinzwe Imari n'Imenyekanishabikorwa muri TV /Radio1, Mukabasinga Peninah, yavuze ko Ntawuyirushamaboko yatanze ibyo yari afite byose mu myaka irenga itanu yakoreye icyo kigo kandi abo bakoranye bamwigiyeho byinshi.

Ati 'Aho yabaga hose wari umunezero, ni umuntu aho yabaga yicaye wabaga uziko abantu bagiye guseka nicyo kintu mwibukiraho, yaradusetsaga cyane, yari afite umurava, yagiraga urukundo rudasanzwe. Muby'ukuri niba hari umurage yasigira abantu asize inyuma ni ukudushishikariza gukundana kuko nicyo cyaduteza intambwe muri iyi Si.'

Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC akaba n'umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA, Cléophas Barore, yavuze ko iminsi Ntawuyirushamaboko yabayeho y'ubuzima bwe, yayikoresheje neza.

Ati 'Iminsi ya Célestin Ntawuyirushamaboko Imana yanditse ni iriya, yarayikoresheje, yataye inkuru nyinshi. Twebwe urwego dushinzwe rwa RMC ubundi ni urwego ruregerwa abanyamakosa, bakosheje mu mwuga, atabarutse nta kirego cye twigeze twakira na we ntawe yigeze aza kurega. Si uko atakoze inkuru zikomeye.'

Barore yavuze ko ubusanzwe mu itangazamakuru iyo umunyamakuru yitabye Imana, ni ijwi riba ricecetse.

Ati 'Iwacu rero mu banyamuryango b'itangazamakuru iyo umunyamakuru atabarutse turavuga ngo iri ni ijwi ricecetse, ryagiraga abo rivugira. Iri ni ijwi ricecetsa, turahombye.'

'Bavandimwe rero, uwagiye ntiyumva, ubu yageze ahacecekerwa, yataraga inkuru, uyu munsi ni we wabaye inkuru niyo mpamvu camera muzibona hano, camera tuzohereza aho inkuru iri. Yataraga inkuru z'abandi ubu ni umunsi wo gutarwaho inkuru, mwakoze kuzizana, mwakoze kwigomwa izindi nkuru ziri hirya no hino muravuga ngo iyi kuri twebwe nayo ni inkuru kandi ikomeye.'

Yakomeje agira ati 'Niyigendere, naruhuke. Dawidi yaravuze ngo aho uwo mwana yagiye, ninjye uzajyayo sinzagaruka. Naruhukire mu mahoro, natwe tuzagenda igihe nikigera.'

Yanyuze mu bubabare

Mu Ukwakira 2021, Ntawuyirushamaboko yafashwe n'uburwayi, abo bakorana kuri BTN bamujyana kwa muganga Kibagabaga, agezeyo, ibitaro byari bifite ikibazo cya Laboratwari, bituma bamwohereza kujya kwivuriza muri CHUK.

Icyo gihe yari arembye cyane kuko ntabwo yaryaga, ntiyitumaga, kandi afite intege nke cyane. Umuganga wamusuzumye yabuze indwara icyo gihe ariko bamusaba ko aguma kwa muganga.

Umuyobozi wa BTN, Kamanzi Hussein, yavuze ko icyo gihe yabonaga Ntawuyirushamaboko yacitse intege, abaganga bamwitaho, ariko indwara ikomeza kubura kugeza n'ubwo baketse ko ari uburozi.

Ati 'Nageze aho ninjira kwa muganga ndamubaza nti ese 'Célestin arwaye ubuhe burwayi? Icyo gihe muganga yambwiye ikintu gikomeye ambwira ko Célestin yavukanye impyiko imwe.'

Yakomeje agira ati 'Nanze kubimubwira, arinze yitaba Imana iryo jambo ntararimubwira. Ubwo twamaze iminsi umunani, hafi icyenda baramusezerera ariko tudafite indwara nyayo arwaye. Yaje kubona indi miti isanzwe, arayinywa, ubuzima burakomeza, tumuha ukwezi ko kugira ngo abanze arye, arebe ko yagarura ubuzima.'

Kamanzi yavuze ko nyuma yaje kugaruka mu kazi, ariko yari yarananiwe cyane, ananutse, ku buryo n'akazi n'ubwo yakazagaho nk'umuntu unaniwe.

Ati 'Ibiryo byari byaranze, ariko agakomeza kugerageza ubuzima bukomeza gutyo. Iminsi yaratambutse, tubona ko agarutse mu kazi turabyemera, atangira gukora ikiganiro ahuriyeho na bagenzi be, naje kubakoresha inama ku itariki 3 Mata, yatanze n'ibitekerezo, uwo munsi twaravuganye ku bwanjye ni nayo maso ya nyuma.'

Yakomeje agira ati 'Ariko musaba ko agomba kuza akagaruka akatuba hafi kuko ni umunyamakuru ukomeye, icya mbere andusha akazi, icyo murusha ni uko ndi shebuja, akazi yari akazi.'

Kamanzi yavuze ko tariki 13 Mata 2022, yanyuze mu cyumba bateguriramo amakuru ahura n'umuyobozi ushinzwe amakuru, amubwira ko akurikije uko yumvise Ntawuyirushamaboko, asomye inkuru ye, harimo impinduka.

Muri iryo joro ngo ni bwo Kamanzi yakiriye telefoni imubwira ko Ntawuyirushamaboko arembye kandi bamujyanye kwa muganga mu Bitaro bya Kibagabaga ari naho yahise aremba aza kuhagwa ku wa 15 Mata 2022.

Ntawuyirushamaboko yavukiye muri Komini Gishamvu [ubu ni mu Karere ka Nyaruguru] mu 1982. Asize umugore n'abana batatu.

Ntabwo yakoraga itangazamakuru gusa ahubwo yabifatanyaga n'ibindi bikorwa byubaka umuryango Nyarwanda kuko nko mu 2020 yatangije ikipe y'umupira w'amaguru y'abakobwa yitwa Intwari FC, yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Ntawuyirushamaboko kandi kugeza ubu uretse kugira ibyo bikorwa yari yaranashinze ikinyamakuru gikorera kuri internet cyitwa Intwari, kikaba cyari gishamikiye kuri iyo kipe yashinze agamije gutanga umusanzu mu gukumira inda ziterwa abangavu n'abakobwa.

Amafoto: Munyakuri Prince

Video: Iraguha Jotham




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/celestin-ntawuyirushamaboko-yashyinguwe-hagarukwa-ku-bumuntu-bwamuranze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)