Perezida Kagame yakiriye abayobozi mu Ihuriro ry'ibigo bishinzwe serivisi z'imari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi  bo mu Ihuriro ry'ibigo mpuzamahanga bishinzwe kumenyekanisha serivisi z'imari bari mu Rwanda, mu nama y'ubutegetsi ya 3 y'iri huriro.

Ihuriro ry'ibigo mpuzamahanga bishinzwe kumenyekanisha serivisi z'imari ryashinzwe mu mwaka wa 2018 rikaba rifite icyicaro i Buruseli mu Bubiligi.

Iri huriro rifite intego yo gutuma habaho imikoranire n'ubufatanye hagati y'ibigo bishinzwe kumenyekanisha serivisi z'imari hirya no hino ku isi.

Kugeza ubu iri huriro rifite ibigo binyamuryango 20, aho u Rwanda rwinjiye muri iri huriro mu mwaka wa 2020.

Mbere y'uko aba bayobozi bahura na Perezida Kagame, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel wabashimiye ku ba barahisemo gukorera inama y'ubutegetsi mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kandi, aba bayobozi bahuye n'abayobozi b'ikigo mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe kumenyekanisha serivisi z'imari z'u Rwanda.

Mu Rwanda Ikigo cya Rwanda Finance Limited cyashyizweho na Leta kugira ngo giteze imbere urwego rw'imari, kinashyireho ibisabwa byose ngo Kigali ihinduke igicumbi cy'ishoramari mu karere ndetse no muri Afurika.

@RBA

The post Perezida Kagame yakiriye abayobozi mu Ihuriro ry'ibigo bishinzwe serivisi z'imari appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/03/22/perezida-kagame-yakiriye-abayobozi-mu-ihuriro-ryibigo-bishinzwe-serivisi-zimari/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)