Miss Nshuti Muheto Divine yasubije abavuga ko Yateguwe n'Impamvu yasubiyemo Amagambo Mutesi Jolly yavuze muri 2016 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE NA MISS MUHETO N'IBISONGA BYE

Atanga Igisubizo, Miss Muheto yagize ati: Indangagaciro izandanga nka Nyampinga w'u Rwanda ni Ubupfura. iyo uri Imfura Ukunda Igihugu, Ukunda Umurimo, wubaha Imana kandi iyo Uri Imfura Ubanira neza abandi dore ko Imfura zose ari inyangamugayo ariko Inyngamugayo zose atari Imfura".

Iki Gisubizo gisa neza neza nicyo Nyampinga Mutesi Jolly yatanze muri 2016. benshi kumbuga nkoranyambaga batangiye guhuza aya mashusho ya Banyampinga bombi, bakanakurikizaho ijambo Jolly yavuze akibona Muheto bwambere, bagahamya badashidikanya ko Mutesi Jolly ariwe wizaniye Miss Muheto yaramuteguye ngo Azabe Miss Rwanda 2022.

Mu Kiganiro Kihariye yagiranya na Umuryango, Miss Muheto Divine yahakanye ibivugwa ndetse anasobanura neza Impamvu yasubiyemo igisubizo cya Mutesi Jolly. Ati: Kuba naravuze ibyo yavuze ntakosa ririmo, Kuko twese tugira abantu twigiraho. niba yarasubije kuriya agasanga yasubije neza, nange nasubiza ibyo yasubije nkabikora neza bikanampira, ntakosa nakoze"

Abajijwe kubijyanye nimpamvu abandi bakobwa icumi baje mu 11 bambere bo batomboraga numero y'Ibibazo bari bubazwe, nyamara we akaza ari uwa 11 kandi ntanatombore numero yikibazo yagombaga kubazwa, Muheto yasubije ati "Twari tuzi ko abakobwa ari Icumi, hanyuma baza kuba Cumi numwe. kandi urabizi ninge waje bwanyuma nasanze ibibazo byashizemo hanyuma mbazwa muri buriya buryo"

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE NA MISS MUHETO N'IBISONGA BYE


Nyampinga nshuti Muheto Divine

Muheto niwe wambaye Ikamba rya Miss Rwanda 2022



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-nshuti-muheto-divine-yasubije-abavuga-ko-yateguwe-n-impamvu-yasubiyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)