#iAccelerator4: Hatoranyijwe imishinga 10 izavamo ine izahembwa arenga miliyoni 10 Frw (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa rya Innovation Accelerator' (iAccelerator) ritegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije n'Ikigega cya Loni cyita ku Baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y'Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Riri kuba ku nshuro ya kane.

Ku wa 26 Werurwe 2022, ni bwo urubyiruko 40 rufite imishinga itandukanye mu by'ikoranabuhanga rwanyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka hatoranywamo 10 bagomba kujya mu mwiherero, aho bazategurwa kandi bagahabwa ubumenyi mu by'ubucuruzi buzabafasha kumurika no gusobanura imishinga yabo.

Imishinga yatoranyijwe ni uwo Nshimiyimana Jerome afatanyije na Nzanana Ishimwe Diane hamwe na Niyibizi Hirwa Claude, uwa Gentil Rafiki, uwa Twarabanye Venuste, uwa Patrick Mukiza afatanyije na Mbabazi Fillette, uwo Gamaliel Ririhafi afatanyije na Uwizeye Prince, uwa Mutimukeye Clarisse afatanyije na Niyoyita Bonaventure.

Indi mishinga yatsindiye gukomeza harimo uwa Umunyana Marie Chantal, uwa Nakure Pauline afatanyije na Iradukunda Théophile, Byukusenge Mugisha Ange na Sarah Umutoniwase, uwa Ayinkamiye Adeline afatanyije na Niyindagiriye Célestin n'uwa Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza.

Ayinkamiye Adeline n'itsinda bafatanyije bafite umushinga w'ikoranabuhanga yise 'Berwa'. Ugamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw'imyororokere ukanaruhangira imirimo ibyara inyungu.

Yifuza kandi guhuriza mu matsinda abakobwa batewe inda bakiri bato binyuze mu masomo y'ubudozi.

Itsinda rya Patrick Mukiza rifite umushinga ryise 'Igihe cyanjye'. Ushingiye ku nkuru zizajya zikusanywa zivuga ku buzima bwo mu mutwe, ku buryo inkuru z'abakize zishobora gufasha abarwaye.

Uwo Gamaliel Ririhafi afatanyije na Uwizeye Prince bawise 'LifeShift' bifuza kuwifashisha mu gufasha abafite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe binyuze mu myitozo bajya bakora ibafasha guhindura imibereho.

Umushinga wa Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza bo bawise 'TeleMental Health', aho hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu by'itumanaho mu kugeza ku bantu serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe.

Gentil Rafiki na we uri mu babashije gutambuka afite umushinga yise 'Bohoka'. Iyi ni Porogaramu ishobora gufasha abafite ihungabana, bagahabwa serivisi zo kuganirizwa n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe kandi bakabona amakuru y'ibanze ku buzima bwo mu mutwe.

Umushinga Nakure Pauline na Iradukunda Théophile bo bashinze umuryango witwa Shirimpumu Turikumwe, ubarizwamo abantu 20 biganjemo abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bafite umushinga wo gukumira iryo hohoterwa ahereye mu mashuri, abarikorewe bagafashwa n'abarikoze bakamenyekana.

iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n'amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange ibisubizo, bahange n'udushya mu guhangana n'ibibazo bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, kuboneza urubyaro, ubuzima bwo mu mutwe n'ibindi bibangamira iterambere ry'abaturage by'umwihariko urubyiruko.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2016 nk'uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

Twarabanye Venuste afite umushinga yise SiLa TV. Ugamije gutara no gutangaza amakuru kuri serivisi z'ubuzima ariko bikajya bikorwa mu rurimi rw'amarenga
Ayinkamiye Adeline afite umushinga w'ikoranabuhanga yise 'Berwa', ugamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw'imyororokere ukanaruhangira imirimo ibyara inyungu
Ririhafi Gamaliel afite umushinga w'ikoranabuhanga witwa 'LifeShift'. Yifuza kuwifashisha mu gufasha abafite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe binyuze mu myitozo bajya bakora ibafasha guhindura imibereho
Gentil Rafiki afite umushinga ugizwe na Porogaramu yise 'Bohoka', ufasha abafite ihungabana kubona serivisi zo kuganirizwa n'inzobere mu buzima mu mutwe
Mutimukeye Clarisse afite umushinga yise 'Urungano', utanga amakuru ku buzima bw'imyororokere binyuze mu bitabo
Nakure Pauline yashinze umuryango witwa Shirimpumu Turikumwe, ubarizwamo abantu 20 biganjemo abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Nshimiyimana Jerome afite umushinga w'ikoranabuhanga yise 'JoCare'. Umaze imyaka ibiri utanga amakuru ajyanye n'imyororokere
Patrick Mukiza afite umushinga yise 'Igihe cyanjye'; ushingiye ku nkuru zizajya zikusanywa zivuga ku buzima bwo mu mutwe
Michael Tesfay afatanyije na Amanda Akaliza bafite umushinga 'TeleMental Health', ukoresha ikoranabuhanga mu by'itumanaho mu kugeza ku bantu serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe
Umunyana Marie Chantal afite umushinga we witwa 'Umubyeyi Elevate' ugamije gufasha ababyeyi n'abakobwa kubona amakuru ajyanye n'ubuzima bw'umwana n'umubyeyi
Abagize Akanama Nkemurampaka bafashe ifoto ya bamwe mu batsinze

Amafoto: iAccelerator




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iaccelerator4-hatoranyijwe-imishinga-10-izavamo-ine-izahembwa-arenga-miliyoni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)