Hari gutekerezwa ku ishingwa ry'ikigega cy'abagore mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mubiligi yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ku rwego rw'Abikorera mu Rwanda, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubwuzuzanye n'Uburinganire mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe'.

Ni umushinga uhuriweho n'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Urwego rushinzwe Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye (GMO) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP n'abandi.

Mubiligi Jeanne Françoise yabwiye abagore bari bitabiriye uyu muhango ko hari gutegurwa uburyo hashyirwaho ikigega gifasha abagore mu kubatera inkunga mu mishinga itandukanye.

Yavuze ko mu gihe iki kigega kizaba gishyizweho nk'uko byamaze gutekerezwa mu nyigo zitandukanye, byazafasha abagore mu iterambere.

Yagize ati 'Inyigo y'ikigega cy'abagore yarangiye mu kwezi kwa mbere. Uyu mushinga twibaza ko ufite ibisubizo byinshi ku byo abagore bibazaga by'umwihariko abagore bari mu bucuruzi.'

Yavuze ko mu gihe iki kigega kizaba cyatangiye gukora kizaba gitera inkunga imishinga itandukanye y'abagore.

Abashoramari b'abagore baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuri ubu abagore bari mu ishoramari bakunze guhura n'imbogamizi zo kubura igishoro gihagije mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mukanyarwaya Donatha uhagarariye (PSF) mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko ikigega kije cyakemura bimwe mu bibangamiye ishoramari ry'abagore.

Ati 'Ibi bizabagirira akamaro kuko iyo umugore azamutse n'urugo rwose ruba ruzamutse.'

Umuyobozi w'Uruganda rutunganya Ifu y'imyumbati mu Karere ka Kamonyi, Nyamiyaga Akanoze Company, yavuze ko gukora cyane ku bagore bigendana n'ishoramari rikoresha igishoro gifatika ku buryo abagore baba imbarutso y'iterambere ry'igihugu muri rusange.

Ati 'Imbogamizi dukunze guhura na zo nk'abagore ni igishoro gike ubundi dufite ibitekerezo byinshi ariko ugasanga ukeneye kongera igishoro n'aho ugiye bakagusaba ingwate. Nka kuriya batubwiye ko tuzagira ikigega cy'abagore byaba ari ibintu byiza cyane.'

Kugeza ubu hari ibigo bitandukanye bifite umwihariko wo guteza imbere abagore, birimo BDF n'ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa by'ishoramari ry'abagore.

Hari kandi umwihariko wa bimwe mu bigo by'imari bitandukanye bishyiriraho abagore birimo kuborohereza kubona inguzanyo zo guteza imbere imishinga yabo.

Abagore bizihiwe banyuzagamo bagacinya akadiho
Abagore b'indashyikirwa basabwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga ibidukikije
Jeanne Mubiligi yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere umugore
JPEG - 275.7 kbJPEG - 275.7 kb
Muri ibi birori abagore barishimye cyane, banacinya akadiho
Umuyobozi w'Abagore mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Jeanne Françoise Mubiligi, yavuze ko inyigo yamaze gukorwa ku itangizwa n'Ikigega gifasha abagore
Umuyobozi w'Uruganda rutunganya ifu mu Karere ka Kamonyi rwa Nyamiyaga Akanoze Company, Alice Nyirasagamba, yavuze ko gukora cyane ku bagore bigendana n'ishoramari rikoresha igishoro gifatika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gutekerezwa-ku-ishingwa-ry-ikigega-cy-abagore-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)