Angilikani: Rev. Habimfura Vincent yatorewe k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Gatatu ryateweho umukono na Nyiricyubahiro Rev. Dr Laurent Mbanda Umwepiskopi Mukuru w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, rivuga ko inama y'Abepiskopi yateranye mu cyumba cy'inama cya EAR Diyoseze ya Kigali, kuwa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, "yatoye Rev. Habimfura Vincent kuba umwepiskopi wa mbere wa Diyoseze nshya ya Nyaruguru".

Iri tangazo rikomeza rigira riti: "Inama y'Abepiskopi yemeje ko Umwepiskopi watowe Habimfura Vincent azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y'Ubwepiskopi ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, ari nawo munsi wo gutangiza Diyoseze ya Nyaruguru". EAR bamenyesheje iyi nkuru abakristo bayo bose, Ihuriro ry'Abangilikani ku Isi hose n'Abanyarwanda bose muri rusange.


Habimfura Vincent yatorewe kuba Musenyeri wa Diyoseze nshya ya Nyaruguru 

Habimfura Vincent watorewe kuba Musenyeri yabonye izuba mu 1975 mu Kagari ka Cyobe, Umurenge Mushubi, Akarere Nyamagabe. Amashuri abanza yayize mu Gasenyi, ayisumbuye ayarangiriza muri IJW Kibogora. Yize Tewolojiya i Nairobi muri Carlile College no muri Wiclif University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye impamyabushobozi ya Master's muri 'Theology'.

Mu mirimo Habimfura Vincent yakoze harimo kuba umwarimu mu mashuri abanza muri EP Gasenyi, Umuyobozi wa EP Remera na Buhanzi, Umuyobozi w'ikanisa ndetse yanayoboye amaparuwasi ane muri EAR: Rugote, Cyivugiza, Kibeho na Uwinkomero.

Yayoboye 'District' ya Cyivugiza ho mu Karere ka Nyaruguru ndetse n'Ubucidikoni bwa Nyaruguru. Yabaye 'Administrateur' wa Diyoseze Kigeme, ubu ni umukozi uhagarariye Diyoseze mu bitaro bya Kigeme. Yakuriye kandi ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Karere ka Nyaruguru, ubu ni we ukuriye Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Karere ka Nyamagabe.

EAR itangaje Rev. Habimfura Vincent nk'Umwepiskopi uzayobora Diyoseze nshya ya Nyaruguru, nyuma y'amezi 3 iri Torero ritangaje ko ryungutse Diyoseze nshya mu nama ya Sinode yateranye kuwa 10 Ukuboza 2021. EAR igizwe na Diyoseze 13 ubariyemo n'iyi nshya, izo akaba ari: Kigali, Gasabo, Cyangungu, Butare, Kigeme, Shyogwe, Shyira, Kivu, Byumba, Gahini, Kibungo, Karongi na Nyaruguru.


Rev. Habimfura Vincent yatorewe kuyobora Diyoseze nshya ya Nyaruguru, hano yari kumwe n'umugore we


Umwepiskopi Mukuru wa EAR Laurent Mbanda


Itorero Angilikani ry'u Rwanda ryungutse Diyoseze nshya ya Nyaruguru



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115968/angilikani-rev-habimfura-vincent-yatorewe-kuba-umwepisikopi-wa-diyoseze-nshya-ya-nyaruguru-115968.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)