Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru yumugabo wishe umugorewe we ndetse nawe akiyahura abitewe nuko we numugore babuze urubyaro. Uyu mugabo yitwa Enoch Omollo afite imyaka 48 naho umugore yitwa Dorothy Omanya wimyaka 43 bakaba bari batuye mu gace ka Siaya ho muri Kenya nubundi.
Umwe mu baturanyi buyu muryango Nyuma yo kumva umwuka utari mwiza muri uru rugo yatabaje ubuyobozi bwibanze avugako umugore ashobora kuba Ari mu byago ashobora no kuhaburira ubuzima.
Umwe mu bayobozi avugako batabaye, baba bakigera ku rugo rwa Omollo bakabura ubafungurira bikabasaba kwica urugi kugirango babashe kwinjira munzu. Bageze munzu babonye umurambo wumugore ku buriri mu cyumba bararagamo ndetse numugabo amanitse mu kagozi kaziritse ku gisenge muri icyo cyumba nubundi.
Bivugwako Omollo yanditse ibaruwa isobanura ko impamvu yishe ndetse agahita yiyahura aruko we numugorewe bananiwe kumvikana ku kibazo cyo kubura urubyaro. Ibi kandi bikaba bishimangirwa nabaturanyi Aho abenshi bavugako bari basanzwe babaziho amakimbirane aterwa nuko babuze urubyaro.