
Akeza Elsie Rutiyomba yitabye Imana mu cyumweru gishize, bivugwa ko yaguye mu kidomoro cy'amazi bishengura imitima ya benshi. Gusa nyuma inzego zishinzwe Iperereza zatangiye gukurikirana abantu babiri barimo Mukase w'uwo mwana.
Akeza Elsie yari umwana ukiri muto, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo yitwa 'My Vow' ya Meddy.
Akeza yashyinguwe ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, ndetse ababyeyi be bavuze ko bategereje guhabwa ubutabera ku baba bari inyuma y'uru rupfu rw'uwo mwana rwababaje abatari bacye.
Mu babajwe n'urupfu rwa Akeza, harimo umuhanzi Meddy wanifurije uyu mwana kuruhukira mu mahoro, mu butumwa yashyize kuri Instagram. Meddy ubu yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 6 Frw hifashishijwe ikoranabuhanga rya Gofundme, aho yagaragaje ko hakenewe nibura ibihumbi bitandatu by'Amadolari ya Amerika, asaga miliyoni esheshatu z'Amanyarwanda.
Mu butumwa bwo guhamagarira abantu kwinjira muri iki gikorwa, Meddy yagize ati 'Ndabinginze mudufashe gukusanya inkunga y'umuryango wa Elsie'.
Meddy yasabye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, gusangiza inshuti zabo ibyerekeye iki gikorwa kugira ngo bakigiremo uruhare.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, muri iki gikorwa hari ahamze kuboneka 1 937 USD yatanzwe n'abantu 42.