Kigali : Abamotari bigaragambije basaba ko ibibazo bafite bikemuka mu maguru mashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba batwara abagenzi kuri moto bavuga ko bimwe mu bibazo bibabangamiye ari amafaranga bakatwa ku kiguzi cy'amafaranga y'urugendo iyo bishyuwe kuri mubazi.

Umwe yagize ati 'Turi gukorera amafaranga menshi agatwarwa n'abandi nk'aho ari bo bashoye. Umuntu arakorera ibihumbi bibiri bagatwaraho 300 Frw ?'

Aba bamotari bavuka ko batumva impamvu bakatwa ayo mafaranga kandi bishyura n'umusore ndetse n'andi mafaranga menshi bacibwa mu bihe runaka.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto kandi bamaze iminsi biyasira bavuga ko amafaranga y'ubwishingizi bwa moto yatumbagijwe mu buryo bw'ikirenga.

Mu myigaragambyo bakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, banagarutse kuri ubu bwishingizi, bavuga ko bwatumbagijwe cyane.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abamotari-bigaragambije-basaba-ko-ibibazo-bafite-bikemuka-mu-maguru-mashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)