Mu rwego rwo gutangirana neza urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga yanasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Nta mahoro', yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2022.
Uyu musore atunzwe no gukirigita imirya ya gitari kuva mu 2012, aho akorana n'abahanzi barimo Mani Martin, Jules Sentore n'abandi. Gucuranga gitari solo byatumye ajya mu bihugu birimo Kenya, Uganda n'ahandi.
Muri iki gihe, Foda yari amaze iminsi atunganya indirimbo ze n'iz'abandi bahanzi. Yabwiye INYARWANDA ko yahisemo guhindura izina kubera ko 'Clément Guitarist nari nsanganwe ni rirerire kandi mu muziki nabyo abantu babirebaho'.
Yavuze ko izina 'Foda' yahisemo kwitwa ari irya Se wabo wari umucuranzi ukomeye wa gitari. Ati 'â¦Yari umucuranzi kugera no kuri Se. Mu gihe rero nari ndi gushaka izina byabaye ngombwa ko mutekerezaho bihita bituma mfata iryo zina. Biri no mu rwego rwo gukomeza kumuzirikana.'
Uyu muhanzi avuga ko agiye gushyira imbaraga mu muziki we, ariko kandi akanakorera indirimbo abahanzi bagenzi be nka gahunda nshya yihaye.
Fado avuga ko iyi ndirimbo 'Nta mahoro' igamije gukangurira 'abantu kongera kwiyegereza Imana no kubera ko mu by'ukuri Isi ishaje'.
Yavuze ko n'ubwo iyi ndirimbo ari yo ya mbere ashyize hanze ariko afite n'izindi ziri muri studio azagenda asohora mu minsi iri imbere.
Fado akomeza avuga ko iyi ndirimbo yasohoye yayikoze ashaka kuyiha undi muhanzi, ariko abarimo Jules Sentore na Mani Martin bamugira inama yo kuba ari we uyisohora.
Ati 'Abo ni abahanzi babiri bombi bakuru dukorana, kandi buri umwe yangiriye inama ku giti cye. Ntabwo twahuye bose turi kumwe ngo bavuge uko ng'uko, Mani Martin ni we wabanje Jules Sentore araheruka,'
Akomeza avuga ko aba bahanzi ari bo batumye yinjira mu muziki, ndetse ngo Jules Sentore ni we wamubwiye guhindura amazina akava kuri Clément Guitarist akitwa Foda.
Ubuhanga bw'uyu musore mu gucuranga gitari solo bwumvikana mu ndirimbo nka 'Abasitari' ya Christopher, 'Ko Nashize' ya Butera Knowless, 'Akagezi ka Mushoroza' ya Mani Martin n'izindi.
Asanzwe afite studio y'umuziki yitwa I&C Music ari naho yakoreye iyi ndirimbo 'Nta mahoro', ni mu gihe amashusho yakozwe na Gerard Kingsle.
Uwahoze ari clément Guitarist yinjiranye mu muziki izina rishya aho yitwa 'Foda'Â

Foda yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Nta mahoro'Â

Uyu musore yacurangiye mu bitaramo abarimo Mani Martin, Jules Sentore, Bruce Melody n'abandiÂ

Iradukunda Clément ni mwene Nyirarukundo Grace na Mazuru Philbert akaba umwana w'imfura mu muryango wabo 
Jules Sentore yabwiye Clément Guitarist ko niba ashaka kwinjira mu muziki agomba no guhindura izina

Imyaka irenze irindwi (7) Foda yiziritse kuri gitari imaze kumwambutsa inyanja