Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021-22 irakomeza hakinwa umunsi wa 14, abakinnyi 3 ba Rayon Sports bakaba batemerewe gukina uyu munsi.
Umukino witezwe na benshi ni umukino AS Kigali igomba kwakiramo APR FC kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Ni umukino AS Kigali iri bukine idafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima uri mu bihano, Rugwiro Herve utemerewe gukina umunsi wa 14 kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Bugesera FC, hari kandi na Tchabalala ugishidikanywaho kubera arwaye umugongo.
Amakuru aturuka ishyorongi ahamya ko abakinnyi ba APR FC bose bameze neza biteguye uyu mukino nta n'umwe ufite ikibazo cy'imvune.
Abakinnyi 15 nibo batemerewe gukina umunsi wa 14, harimo 3 ba Rayon Sports ari bo Muvandimwe JMV na Nishimwe Blaise bafite amakarita 3 y'imihondo na Nizigiyimana Karim Mackenzie wabonye ikarita itukura ku mukino wa Etincelles.
Gahunda yose y'umunsi wa 14
Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022
Kiyovu SC vs Espoir FC, Kigali Stadium â" 12:30'
AS Kigali vs APR FC, Kigali Stadium â" 15:00'
Ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022
Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium â" 15:00'
Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium â" 12:30'
Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium â" 12:30'
Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022
Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium â" 15:00'
Gorilla FC vs Etoile de l'Est FC, Kigali Stadium â" 12:30'
Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium â" 15:00'
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 14
RUGWIRO Amadeus Hervé (AS Kigali)
MUNIRU Abdul Rahman (Bugesera FC)
TWAGIZIMANA Fulgence (Espoir FC)
AKAYEZU Jean Bosco (Etincelles FC)
BIZIMANA Ibtihadj (Etincelles FC)
DUKUNDANE Pacifique (Etoile de l'Est FC)
NIYIBIZI Emmanuel (Gicumbi FC)
UWIMANA Emmanuel (Gorilla FC)
MFITUMUKIZA Nzungu (Marine FC)
MUGIRANEZA Frodouard (Marine FC)
MUHIRE Anicet (Musanze FC)
NKUNDIMANA (Musanze FC)
MUVANDIMWE Jean Marie Vianney (Rayon Sports FC)
NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
NIZIGIYIMANA Abdul Karim (Rayon Sports FC)