Papa Cyangwe aracyatsimbaraye! Ni iki cyihish... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitewe n'uburyo abantu benshi bamaze kumenya Rocky Entertainment n'ikipe ye, hari abatarahamya ko Papa Cyangwa na Rocky Kirabiranya batandukanye byeruye nk'uko byemezwa n'ibaruwa yasohotse kuri mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021.

Hashize icyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye havugwa ko Papa cyangwe na Rocky Kirabiranya baba batandukanye ndetse bagatandukana nabi bitewe n'ibyo batumvikanyeho birimo n'amafaranga, ariko bikaba urujijo.

Mu gushaka kumenya ayo makuru InyaRwanda.com yagerageje kuvugisha impande bireba kugira ngo bagire icyo bavuga ku biri kubavugwaho ariko umwanya wose n'ikiganiro twagiranye na Papa Cyangwe ntiyigeze yemera ibimuvugwaho.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Papa Cyangwe mu cyumweru gishize ibyo biri kuvugwa, uyu muhanzi ntiyigeze yemera na gato ko yatandukanye na Rocky Kirabiranya ndetse yakomezaga gutsimbarara avuga ko atari byo, ko ayo makuru ari ibinyoma.

Papa Cyangwe yagize ati''Oya sibyo ayo makuru ntabwo ari ukuri, sinatandukana n'umuryango wanjye. Rocky Kirabiranya ni umuryango, rero wata umuryango ugiye he?. Gusa hari amakuru ya nyayo nzayaguha mu cyumweru gitaha.''

N'ubwo byari bimeze gutyo, twategereje ayo makuru turaheba kugeza ubwo mu masaha macye ashize hasohokaga ibaruwa ya Rocky ihamya ko batandukanye ndetse ko Papa Cyangwe ariwe wasezeye. Binyuze mu butumwa bwa WhatsApp, Rocky yahaye umunyamakuru wacu ubutumwa bukubiyemo ibaruwa imenyesha itandukana rya Rocky Entertainment na Papa Cyangwe.

Rocky yatandukanye na Papa Cyangwe

Mu gushaka kumenya aya makuru Rocky Entertainment yaduhaye niba ari ukuri koko n'impamvu ubu ari bwo asohoye iyi baruwa, twamuhamagaye kuri telefone ye ariko inshuro zose twamuhamagaye ntabwo yafashe telefone ye ngendanwa.

Nyuma y'uko Rocky Kirabiranya tumubuze kuri Terefone twagerageje gushaka Papa Cyangwe kugira ngo tumubaze ibijyanye n'iyi baruwa ndetse n'impamvu yayo cyane ko yasobanuraga byimbitse ibirimo ariko ahanini tugamije kumubaza ku byo aherutse gutangariza InyaRwanda, ariko nawe terefone yacagamo arimo akayikupa.

Nyuma yo kuburira aho hose twanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga zabo bose ariko dusanga kuri konti ya Papa Cyangwe iyi baruwa iriho ndetse yayigeretseho amagambo amwe n'amwe yagiye avugwa muri iki cyumweru. Hari aho yavuze ko "gutwika bitinjiza" nta mumaro, ibi ubwabyo bikaba bigaragaza ko atabanye neza na Rocky.

Papa Cyangwe atangiye kariyeri ye

Ni ubutumwa bwagiraga buti: ''Mbere na mbere mbanje gushimira @rocky_kimomo na Gang ye yose n'abakunzi bayo bose uko mwamfashije mukanshyigikira nzahora mbizirikana kandi mbibashimira, ariko sinzi impamvu abantu gukunda kwigira beza tukabeshya gusa. Njyewe sinigeze nsezera. 24.12.2021 nzashyira hanze EP yanjye #SITAKI nzabaha ukuri kose. Murakoze cyane Imana ikomeze kubana namwe.''

Inyuma y'ubwo butumwa yagiye arenzaho amagambo agira ati: ''Ntukizere uwo ariwe wese, igihe kizababwira. Gutwika bitinjiza nta mumaro, Imana iruta byose, cuma Ganga". Si Papa Cyangwe gusa washyizeho ubwo butumwa kuko na Rocky nyuma yo kubuha umunyamakuru nawe yabushyize ku mbuga nkoranyambaga ze maze abimenyesha ingeri zose n'abamukurikira kuri konti ye ya instagram.

Rocky Kirabiranya aratangaza umuhanzi mushya

Rocky yanditse ati'' Mukomere cyane nashakaga gukuraho urujijo umuhanzi Papa Cyangwe ntabeo twamwirukanye niwe wadusabye kujya kwikorana natwe turamushyigikira mukomeze gushyigikira inganzo ye ni umuhanzi mwiza muzamufashe uko mushoboye natwe tuzagerageza uko tuzashobozwa. Natwe tuzakomeza kubagezaho nk'ibisanzwe indi miziki n'abandi bahanzi turi gukorana.''

Ushingiye ku kuba batari guhuza mu mvugo n'ibyagiye bibaranga mu minsi ishize, birashoboka ko batatandukanye nk'uko na Papa Cyangwe yabigarutseho. Ntabwo byaba ari bishya mu matwi y'abanyarwanda cyane ko Papa Cyangwe na Rocky bameze nk'abavandimwe nk'uko Papa Cyangwe abyivugira, bityo birashoboka ko baba bakiri kumwe bakaba ahubwo bari kugira ngo EP y'uyu muhanzi igere kure cyane.

Si ubwa mbere kandi byaba byumvikanye ko "bari gutwika" kuko ubwo bakoraga ubukwe bwo mu ndirimbo 'Bambe' abantu benshi bahamyaga ko ari ubukwe bwa nyabwo nyamara nabwo byari ari ukugira ngo indirimbo yabo irebwe cyane kandi intego zagezweho.


Ibaruwa y'itandukana rya Rocky Entertainment na Papa Cyangwe

Abakurikiranira hafi muzika basanga bibaye ari byo Rocky na Papa Cyangwe bakaba bakiri kumwe, baba ari abahanga cyane ndetse ari bamwe mu bazi gucuruza no kujyana n'ibivugwa cyane cyane iyo bafite ikintu bari gukora kandi cyabahenze. Wakwibaza impamvu ibi bije ari uko uyu muhanzi asa n'ugiye gusohora iyi EP nabyo bikakuyobera, gusa ariko bikaba byiza ku bantu nka ba Rocky bazi gutekereza cyane ibyatuma bavugwa cyane mu myidagaduro.


Ntawe utaragize icyo avuga kuri aya mafoto

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NYONGA YA PAPA CYANGWE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112381/papa-cyangwe-aracyatsimbaraye-ni-iki-cyihishe-inyuma-yitandukana-rye-na-rock-kirabiranya-k-112381.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)