AMAFOTO : Perezida Kagame yitabiriye inama muri Turukiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje iby'uru ruzinduko rwa Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza mu butumwa bwanyujije kuri Twitter.

Ubutumwa bw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, bugira buti 'Perezida Kagame yageze muri Istanbul aho agiye kwifatanya n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma baturutse muri Africa bitabiriye ihuriro rya gatatu ry'ubufatanye bwa Africa na Turkia [Africa-Turkey Partnership Summit].'

Ubu butumwa buherekejwe n'amafoto agaragaza Perezida Paul Kagame ageze ku kibuga cy'indege muri Istanbul yakirwa n'akarasisi k'inzego z'umutekano zo muri Turkia.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame w'u Rwanda yatumijwe kanzi izayoborwa na mugenzi we Perezida wa Turkia, Recep Tayyip Erdoğan.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe ndetse na Perezida wa Komisiyo y'uyu muryango, Moussa Faki Mahamat.

Iri huriro rifite insanyamatsiko igira iti "Enhanced Partnership for Common Development and Prosperity", tugenekereje [Ubufatanye bwimbitse bugamije iterambere no kuzamura ubukungu].

Iri huriro rya Gatatu ry'imikoranire ya Africa na Turkia, riri kubera hamwe imishinga mishya yashorwamo imari mu mikoranire hagati y'Iki Gihugu n'Umugabane wa Africa.

Ibikorwa by'iri huriro kandi bizaberamo ibiganiro bizahuza ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga bazarebera hamwe ibijyanye n'imibanire ya Turkia na Africa.

Hazanaganirwa kandi ku mishinga yo mu nzego zinyuranye zirimo ubuvuzi, uburezi bizahuza ba Minisitiri bo muri izi nzego.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Perezida-Kagame-yitabiriye-inama-muri-Turukiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)