Uwishe uwarokotse Jenoside y'Abayahudi yakatiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wishe Umuyahudikazi w'umukecuru mu nzu ye mu murwa mukuru Paris w'Ubufaransa yakatiwe gufungwa burundu.

Yacine Mihoub, w'imyaka 32, yahamwe no kwica ateye icyuma inshuro 11 Mireille Knoll wari ufite imyaka 85, nuko umurambo we arawutwika, mu bujura bwapfubye bwo mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

Iyicwa rye ryateje uburakari bwinshi bw'abamagana urwango ku Bayahudi mu Bufaransa.

Mireille, wari wararokotse ikusanya ry'Abayahudi i Paris bajyanwa mu nkambi z'aba Nazi zo kwicirwamo mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi, yari arwaye indwara yo gususumira no kutabasha kugenda neza (Parkinson's disease).

Alex Carrimbacus, w'imyaka 25, umufatanyacyaha muri ubwo bwicanyi, yakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera ubujura, butewe no kwanga Abayahudi.

Mireille yari aturanye na nyina wa Mihoub, ndetse urukiko rwabwiwe ko yari yarabaye nka nyirakuru (utari uwo ku isano y'amaraso) w'uwo wamwishe ubwo yari akiri umwana.

Urukiko rwavuze ko icyo gitero cyabaye mu 'ishusho yo kwanga Abayahudi' ndetse n''ibyo babwiwe' bivugwa ku gifatwa nk'ubukire bw'Abayahudi. Ibi byatumye Mihoub yemeza ko Mireille yari afite 'ubukire buhishe' mu nzu ye.

Carrimbacus yavuze ko yumvise Mihoub atera hejuru ngo 'Allahu Akbar', bivuze ngo 'Imana ni yo nkuru', ubwo yateraga icyuma uwo mukecuru.

Mihoub na Carrimbacus, buri umwe yegetse ubwo bwicanyi ku wundi.

Iyicwa rya Mireille ryatumye Abayahudi bo mu Bufaransa bagwa mu kantu, ndetse rituma habaho kugira uburakari ku rwango ku Bayahudi mu Bufaransa.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, barimo abaminisitiri muri leta, bitabiriye urugendo rucecetse rwo kwibuka Mireille.

Uru rubanza rwabaye mu gihe hari harimo kwiyongera ibikorwa by'urugomo byibasira Abayahudi b'Abafaransa bikorwa n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Urupfu rwe rwabaye hashize umwaka umwe Sarah Halimi, Umuyahudikazi wari ufite imyaka 65, ajugunywe agapfa akuwe mu nzu ye i Paris, bikozwe n'umugabo wateraga hejuru ngo 'Allahu Akbar'.

Uwamwishe, Kobili Traoré, mu kwezi kwa kane byafashwe ko ataryozwa icyo cyaha kuko ibitekerezo bye byari byarivanze kubera kunywa urumogi mu buryo buhoraho.

SRC:BBC

The post Uwishe uwarokotse Jenoside y'Abayahudi yakatiwe gufungwa burundu appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/11/uwishe-uwarokotse-jenoside-yabayahudi-yakatiwe-gufungwa-burundu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)