Nzisa Matulu wasezerewe bwa mbere kubera kuta... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa mbere Nzisa Matulu, w'imyaka 23, ubwo yinjiraga mu marushanwa y'ubwiza yasezerewe shishi itabona nyuma yuko atari yabashije kubona inkweto zihagaze zo guserukana hari mu mwaka wa 2017, Nzisa wavukiye mu cyaro cya kure kitwa Voo mu gace ka Kitui muri Kenya aho kugira umuguru umwe w'inkweto ari ingume by'inkweto z'abakobwa zihagaze bikaba inzozi zitanarotwa.

Wize mu bigo muri Ukambani aho biga bataha iby'imibereho y'abanyamujyi ntacyo yarabiziho, kuuwa kabiri Nzisa akaba aribwo azafata rutema ikirere yerecyeza muri Tanzania guhagararira Kenya muri 'Miss East Africa' ikomeje kubera muri Tanzania, aho agiye guhatanira iri kamba mu gihe anitegura muri  Gashyantare 2022 kuzajya guhatanira n'ubundi ikamba muri Tonto mu gihugu cya Canada rya 'Miss Face of Humanity'.

Nzisa Matulu niwe uhagarariye Kenya mu marushanwa ya 'Miss East' Africa na 'Miss Face of Humanity'

Nzisa mu kiganiro aheruka kugira na THESTANDARDMEDIA dukesha iy'inkuru yayitangarije byinshi k'ubuzima bwe n'inzozi afite agira ati:' Gukurira muri Voo, byari ibintu bikomeye, kuhagera cyangwa kuhava bigoye.'

Akomeza avuga ukuntu nyina yifuzaga ko yavamo umubikira agira ati:'Icyo twari dufite n'ukwiyizera no kwizera Imana muri buri kimwe nari umwalimu wo ku cyumweru w'abana mu idini, Mama yifuzaga ko naba umubikira.'

Nyamara we avuga ko yahoze arota kuzavamo umunyamideli Nzisa ati:'Nifuzaga kuzavamo umunyamideli, ubwo nageraga muri kaminuza [Mount Kenya] nitabiriye amarushanwa ya Nyampinga wayo ariko banyirukana shishi itabona kuko nta nkweto zihagaze narimfite.'

Yongeraho ati:'Sinarinzi no kuzigenderamo kuko nari narigeze nzambara mbere.'

Nibwo yaje guhita yiyemeza kwinjira mu bijyanye no kubyina salsa atangira kuba intyoza mu kuzigenderamo kurusha n'abavutse bazambara yaje no kugirwa Ambasaderi wa gace akomokamo ka Kitui County muri Kenya.Nyuma yuko mu mwaka wa 2017, Nzisa Matulu asezerewe shishi itabona kubera kutagira no kutamenye kugendera mu nkweto zihagaze yatangiye kubyitoza kubera ko inzozi ze ari ukuzavamo umunyamideli ukomeye ku isi

Nzisa yemeza ko aterwa ishema no kwitwa umunyacyaro ati: 'Nkunda kwitwa umukobwa wo mu cyaro, kuko ndimo ndashaka gukoresha ay'amarushanwa y'ubwiza kugira ngo mbashe kugira ijambo n'ijwi ryo kuvugira abana b'abakobwa kuko nicyo nahoze ndota ubuzima bwanjye bwose.'

Ashimangira ibijyanye no kuba yifuza kugira ijambo ryo kuvugira abana b'ababakobwa binyuze mu marushanwa y'ubwiza yinjiyemo Nzisa agira ati:'Ndifuza kubona ahantu nshobora kuba nabona uko mvuga ibibazo by'abangavu birimo kuva mu ishuri, gushyingirwa imbura gihe, ubushobozi bucye n'ibura ry'akazi.'

Asobanura ko izo arizo mpamvu zituma yifuza kwegukana amakamba agiye guhatanira ati:'Izo nizo mpamvu zituma nifuza uko byagenda kose kwegukana ay'amakamba kandi ngomba kuyacyura mu rugo.'

Ahamya kandi ko yizera ko yavukiye kuyobora agira ati:'Nizera ko navukiye kuba umuyobozi kandi n'abantu bo mu cyaro iwacu bifuza ko mba umuyobozi nkaba nabafasha gucyemura ibibazo bafite ndacyabitecyerezaho kandi igihe kizababwira.'

Nzisa akaba ari umwe mu bakobwa 16 bahagariye ibihugu byabo birimo u Rwanda ruhagariwe na Miss Umunyana Shanitah, aba bose bakaba bahataniye ikamba rya Miss East Africa rizatangwa kuwa 17 Ukuboza 2021 muri Tanzania.


 

Nzisa umunya Kenya warahiye kwegukana rya Miss East Africa ribaho bwa mbere mu 1996 ryegukanwe n'umuna Kenya witwa Jacqueline Kiarie

Nzisa Matulu w'imyaka 23 ukomoka mu cyaro cya Voo avuga ko yumva yaravukiye kuyobora ariko igihe kizagenda kibisobanura




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111992/nzisa-matulu-wasezerewe-bwa-mbere-kubera-kutagira-inkweto-zihagaze-wanifuzwagamo-umubikira-111992.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)