Muhayimana yatangiye kuburanishwa n’inkiko z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko ashinjwa kuba yaragize uruhare mu byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu 1994, uyu mugabo yari umushoferi wa hotel yari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku Kibuye. Ashinjwa ko yatwaraga intagondwa z’Abahutu n’abasirikare bagiye mu bikorwa byo kwica Abatutsi ku misozi yo hirya no hino muri Kibuye ndetse ko yagize uruhare mu gitero cyagabwe ku kigo cy’ishuri kimwe cyo muri ako gace muri Mata 1994.

Muhayimana wari warashakanye n’umugore w’Umututsikazi, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko atari i Kibuye ubwo ubwicanyi bwakorwaga.

Uyu mugabo yabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010 nyuma y’igihe kinini abayo nk’impunzi. Yatawe muri yombi mu 2014 afatiwe ahitwa Rouen aho yari asanzwe atuye.

Icyo gihe hari hashize umwaka hatangiye iperereza ku birego bimushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatanzwe Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), umuryango uharanira ko abakoze Jenoside babihanirwa.

Ubwo yari ageze mu rukiko, umucamanza yamusabye kwivuga uwo ariwe, asubiza ko ari umugabo usanzwe wisanze mu bibazo. Umunyamategeko we Me Philippe Meilhac yabwiye urukiko ko uwo yunganira azisobanura ku giti cye.

Uru rubanza ni urwa gatatu ruburanishijwemo umunyarwanda mu Bufaransa. Abantu batatu bahamwe n’ibyaha, aho umwe yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 abandi bagahabwa icya burundu.

Urubanza rwe ruzamara ukwezi, rutegerejwemo abatangabuhamya 50 barimo 15 bazaturuka mu Rwanda.

Kugeza ubu, mu Bufaransa hari imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zirenga 30 zitaraburanishwa.

Claude Muhayimana ashobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe yaba ahamwe n'ibyaha



source : https://ift.tt/3cCsBr3
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)