Kayonza: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho guhumanya amafunguro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabikoze mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Kayonza.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ihumanywa ry’uyu muryango yamenyekanye ahagana saa yine zijoro nyuma yo gufata amafunguro yateguwe n’umukozi.

Yagize ati " Byabaye saa yine z’ijoro umugabo n’umugore bavuye mu kazi bari hamwe n’abashyitsi babo babiri, bageze mu rugo umukozi ategura amafunguro nk’uko bisanzwe bararya, batarasoza batangira kuzengera no kuruka, bananirwa no kuvuga, bigakekwa ko umukozi wabo ashobora kuba yahumanyije ibyo kurya."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hahise hahamagazwa Polisi iraza uwo mukozi w’umukobwa yanga kurya kuri ibyo biryo yatetse bahita batangira gukeka ko ashobora kuba yabihumanyije koko.

Abagize uwo muryango n’abashyitsi bawo bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukarange kugira ngo bitabweho, kuri ubu akaba ari ho bakirwariye.

Ati "Umukozi bamuhaye ngo aryeho arabyanga duhita tumushyikiriza RIB ariko aracyakekwa ntabwo twabimuhamije kuko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ibizavamo bakazabitangaza."

Gitifu Gatanazi yakomeje asaba abantu bakoresha abakozi kujya bababa hafi bagakemura ibibazo bagiranye hakiri kare.

Ati " Ubutumwa bwa mbere turihanganisha umuryango wagize ibi bibazo, ubwa kabiri turasaba abanyarwanda kuba hafi y’abakozi babo bagirana ibibazo bakabikemura hakiri kare aho gushaka kwihimura bashaka kuvutsa ubuzima bw’abantu."

Amakuru agera ku IGIHE ni uko umukozi uyu muryango wakoreshaga ataruzuza imyaka y’ubukure kuko afite imyaka 17 bikaba bivugwa ko ashobora kuba yari afitanye ibibazo n’abakoresha be.




source : https://ift.tt/3bXJcoL
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)