Ibintu bitanu Covid-19 izasiga bibaye umuco mu Banyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Udupfukamunwa, ibyuma byongera umwuka (ventilators), gusuhuzanya abantu bahana ibipfunsi, kwiga cyangwa guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga no gukaraba intoki ni bimwe mu byakanguwe n’icyorezo, bitangira gukoreshwa cyane n’abantu, hirindwa ko gisakara hose cyangwa ngo gikomeze kwivugana abantu.

Nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye mu kwirinda iki cyorezo, birashoboka cyane ko zimwe zishobora kugumaho kuko zagize akamaro gakomeye no mu bindi byiciro by’ubuzima.

Ikoranabuhanga mu bucuruzi

Covid-19 itaraza benshi mu bacuruzi bo mu Rwanda bajyaga kurangura hanze yaba mu Bushinwa, Dubai cyangwa ahandi. Imaze kuza, ingendo zarahagaritswe ikoranabuhanga rihabwa intebe abantu batangira gutumiza ibicuruzwa hanze bakoresheje uburyo bw’iyakure (online), bikomeza gutyo na nyuma y’uko ingendo zisubukuwe.

Uretse gutumiza ibicuruzwa, hari uburyo bushya bwo kwishyura hifashishijwe Mobile Money bwashyizwemo ingufu na MTN Rwanda bwa Momo Pay kubera Covid-19.

Ubu buryo butuma abantu bishyura amafaranga ntibakatwe ndetse n’umucuruzi uyahawe ntakatwe mu gihe ayabikuza, yanakatwa agakatwa make bitewe n’umubare w’ayo yishyuye, bitandukanye n’ibyari bisanzwe bya Mobile Money aho umuntu yatangaga amafaranga agakatwa n’uyakiriye bikagenda uko.

MTN iherutse gutangaza ko abacuruzi bakoresha ubu buryo mu kwishyura bavuye ku 3000 muri 2020 bagera ku 50.000 muri Nzeri 2021, mu gihe abishyura bakoresheje MoMo Pay nibura buri kwezi basaga miliyoni 1.3.

Ubu buryo bubiri bw’ikoranabuhanga buri mu bushobora kugumaho na nyuma ya Covid-19.

Umuco wo kwishyurana kuri telefoni umaze kwimakazwa

Gukaraba intoki

Gukaraba intoki nta watinya kuvuga ko ari umuco wimakajwe nyuma y’uko iki cyorezo kije kuko ni gake washoboraga kubona umuti wica udukoko (hand sanitizer) aho abantu bakorera cyangwa se aho gukarabira cyangwa kandagira ukarabe ahahurira abantu benshi.

Nubwo benshi ubu babikora ari ukwirinda Covid-19, byagabanyije n’izindi ndwara zishobora guterwa n’umwanda wo ku ntoki, kuko zihora zanduye kandi zifite udukoko twinshi dushobora kwinjira mu mubiri w’umuntu mu gihe atakarabye, duciye mu kanwa, mu maso cyangwa mu mazuru tukamuteza indwara zirimo impiswi, umwijima, ibicurane, n’izindi.

Minisiteri y’Ubuzima ihamya ko indwara ziterwa n’umwanda zagiye zigabanuka kubera gukaraba intoki ndetse ko uyu muco ukwiriye gukomeza na nyuma yuko Covid-19 irangiye.

Umuco wo gukaraba intoki ushobora kuzagumaho na nyuma y'uko COVID-19

Gusuhuzanya abantu badakorana mu ntoki

Ubusanzwe mu muco w’Abanyarwanda abantu barasuhuzanya bagakorana mu ntoki. Ubu bisa nk’ibyacitse kubera icyorezo cya Covid-19 hirindwa ko hari uwayanduza undi binyuze mu gukoranaho.

Nubwo wacitse ariko hari benshi babyishimira bavuga ko bibaye byiza byagumaho abantu ntibongere kujya basuhuzanya.

Hari uwagize ati “Njye kudasuhuzanya mu ntoki narabikunze kuko byaturinze guhanahana imyanda tuba twagiye dukoramo. Njye sinakwifuza ko bigaruka.”

Ibi abihuje na Makuza Mark wagize ati “Kuba gusuhuzanya mu ntoki byaragabanutse ni byiza cyane kuko nubwo hatarakorwa ubushakashatsi, ndacyeka hari umwanda mwinshi byateraga bivuze ko zimwe mu ndwara twanduriragamo zagabanutse.”

Benshi bemeza ko uyu muco wo gukora mu ntoki zundi musuhuzanya ushobora gucika, abantu bagakomeza gukoresha ibipfunsi cyangwa guhoberana nyuma y’icyorezo.

Uburyo bwo gusuhuzanya n'indi myitwarire bishobora kuzarangira bihindutse

Kwizigamira

Kwizigamira benshi bajyaga bavuga ko ari iby’abakire cyangwa abantu bamaze kwihaza bagasagura ayo kubika, gusa Coronavirus imaze kuza bamwe batangiye kwicuza impamvu batabikoze hakiri kare kuko ababashije kubaho neza mu gihe cy’iminsi irenga 40 ya guma mu rugo ya mbere ari abari bariteganyirije.

Karangwa Jacques wacuruzaga imyenda ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda yabwiye IGIHE ko Guma mu rugo ya mbere yabaye amaze igihe gito aranguye imyenda, amafaranga yose yarayashoye asigaranye make cyane yo kumutunga mu byumweru bibiri gusa.

Ati “Ubuzima bwarangoye mbaho nabi, nabonye ko no muri duke nabonaga nashoboraga kwizigamira. Ubu ndizigamira cyane, 20% by’ayo ninjiza ndayazigama.”

Uretse uyu mucuruzi, hari n’abandi benshi bahamya ko bamenye agaciro ko kwizigamira nyuma y’icyorezo cya Covid-19, kuko nta wumenya uko ejo haba hameze.

Gushyira ingufu muri gahunda z’ubuvuzi

Covid-19 ni cyo kintu cyerekanye ko Afurika itewe itakwitabara mu bijyanye n’ubuvuzi kuko kuva ku dupfukamunwa kugera ku bikoresho bindi byifashishwa mu kwirinda Covid-19 cyangwa kuramira ubuzima bw’abayirwaye, byinshi bituruka hanze yayo ndetse hanagaragaye ko umugabane nta bushobozi ufite bwo gukora inkingo.

Uku kwishingikiriza ku bandi kwagaragaye mu gihe cy’icyorezo ni ko kwatumye ibihugu bimwe bishakisha uburyo bwo gushyira ingufu mu buvuzi harimo n’u Rwanda, cyane ko ruri mu bihugu bibiri muri Afurika bigiye kubakwamo uruganda rukora inkingo zirimo iza Covid-19, Malaria, Igituntu n’izindi.

Uretse inkingo hari ibikoresho nk’udupfukamunwa two kwa muganga twatangiye gukorwa n’inganda zo mu Rwanda kandi twaratumizwaga hanze, ibyuma bitunganya umwuka byari bike ku mavuriro byarongerewe ndetse n’ibindi.

Amakuru ajyanye n’ubuzima yacaga ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, nayo yatangiye gukurikiranwa na benshi bashaka kumenya uko Covid-19 ihagaze mu gihugu, bigatuma banaboneraho kumenya n’andi makuru y’ubuzima.

Ibi ni bimwe mu bintu bishobora kuzagumaho na nyuma y’iki cyorezo cyane ko gitangiye kugabanuka hirya no hino ku Isi kubera ko benshi bamaze guhabwa inkingo.

COVID-19 yatumye u Rwanda rushyira imbaraga muri gahunda z'ubuvuzi burimo no ukora inkingo



source : https://ift.tt/3oGPZcw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)