Exclusive: FERWAFA itangaje abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyira ahagaragara urutonde rw'abasifuzi bane bazayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports.

Saa cyenda z'igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo APR FC izaba yakira Rayon Sports, mu mukino w'umunsi wa kane wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abasifuzi bane bazayobora uyu mukino barimo Ruzindana Nsoro uzaba uri hagati mu kibuga.

Azaba yungirijwe na Karangwa Justin uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Simba Honoré uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande na Hakizimana Louis uzaba ari umusifuzi wa kane.

Aba basifuzi bashyizwe hanze mu gihe hari amafoto akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasifuzi barimo Twagirumukiza Abdul Karim bari kumwe n'umutoza Mohamed Adil wa APR FC, ibyari byatumye bamwe mu bafana ba Rayon Sports bikangamo.

Aba-Rayon bari bikanze ko APR FC yateguye kuko inshuro nyinshi bagiye bashinja uriya musifuzi kutabanira ikipe yabo.



Source : https://yegob.rw/exclusive-ferwafa-itangaje-abasifuzi-bazasifura-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)