Ba Rwiyemezamirimo bafite imishinga yahize indi muri ‘Tourism Inc’ bahemwe ibihumbi 50$ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babihawe mu muhango wo gutanga impamyabushobozi kuri aba ba rwiyemezamirimo barangije amasomo mu mahugurwa yiswe Tourism Inc yateguwe n’ikigo cya ESP (Entrepreneurial Solutions Partners) ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation.

Abahawe aya mahugurwa ni ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ubukerarugendo cyangwa ishamikiye ku bukerarugendo mu rwego rwo kubafasha gukomeza kuyiteza imbere aho bigishijwe uko bamenyekanisha ibikorwa byabo, uko batwara abakozi bakoresha, bigishwa uko bakoresha neza umutungo, bahabwa ubufashamyumvire n’ibindi.

Umwe mu bahawe ibi bihembo, Ishimwe Marie Christelle, ufite umushinga wo gukora imyenda y’abana witwa Nish, yavuze ko aya mahugurwa yatumye we na mugenzi we bafatanyije batekereza ku mushinga wabo, ndetse ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha yamamaza ibikorwa bya Nish.

Ati “Natunguwe cyane n’igihembo nahawe ndetse byanshimishije cyane, Natsindiye ibihumbi 10$, tukaba duteganya kuyakoresha muri bimwe twigishijwe nko kuyungurura igitekerezo cy’umushinga wacu neza. Amafaranga menshi turashaka kuyashyira mu kwamamaza kugira ngo abantu bakeneye ibintu byacu bamenye aho babisanga.”

Karangwa Samuel ufite umushinga witwa Punda Group uhuza abakora mu bwubatsi (ba nyakabyizi) n’abenjeniyeri cyangwa abandi bubakisha, na we wahawe igihembo yavuze ko bagiye kugikoresha bashyira serivisi zabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Guhabwa iki gihembo byari ibintu bishimishije cyane kuko twari turi kumwe na ba rwiyemezamirimo 24 bari bafite imishinga myiza cyane. Ntabwo twari tubyiteze.”

“Icyo tugiye gukoresha aya mafaranga, ni mu kunoza imikorere yacu, kuko tukijya muri Tourism Inc ntabwo twakoreshaga ikoranabuhanga, umuntu wakeneraga serivisi zacu yaraduhamagaraga kuri telefone, ubu tugiye kubishyira ku ikoranabuhanga dushyireho ‘application’ izatuma abashaka serivisi zacu batubona byoroshye.”

Ba rwiyemezamirimo 110 bagizwe na 67% by’abagore nibo bamaze guhabwa amahugurwa muri iyi porogaramu ya Tourism Inc yatangiye mu 2019, bakaba barahaye imirimo mishya abantu 168, aho aba 24 bahawe impamabushobozi bagize icyiciro cya kane.

Mastercard ifite intego yo guhanga imirimo mishya 30.000 mu myaka itanu

Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko iyi porogaramu ya Tourism Inc, iri muri gahunda y’uyu muryango ya Hanga Ahazaza yatangijwe mu 2018 ifite intego yo gufasha urubyiruko nibura 30.000 kubona imirimo mu myaka itanu ni ukuvuga kugeza mu 2023.

Ati “Tourism Inc rero ni umwe mu mishinga dufite, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’ikigo ESP (Entrepreneurial Solutions Partners). Umwihariko w’uyu mushinga ni uko bakorana na ba rwiyemezamirimo bari mu bukerarugendo cyangwa n’abakora ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo.”

“Tukaba tumaze hafi imyaka ibiri [dukorana muri iyi porogaramu] babashije kugira abantu barenga 100 bayirangijemo tukaba tugikomeje gukorana na bo kugeza mu myaka ibiri iri imbere.”

Rica Rwigamba yavuze ko Mastercard ubu ifite abafatanyabikorwa 13 bakorana na yo mu mishinga itandukanye iteza imbere urubyiruko, aho bibanda cyane ku bagore n’abakobwa kuko usanga ari bo bakunda gusigara inyuma mu bijyanye no kwihangira imirimo.

Umuyobozi ushinzwe imishinga muri ESP, Nima Yusuf, yavuze ko bakora ibishoboka ngo bahugure ba rwiyemezamirimo benshi b’abagore ndetse ko mu mahugurwa batanga bagenda babona umusaruro ufatika kuko benshi imishinga yabo igenda itera imbere nyuma yo gusoza amahugurwa muri Tourism Inc.

Ati “Vuba aha hari rwiyemezamirimo uherutse guhembwa na Google n’abandi benshi barangiza muri Tourism Inc bikabafungurira imiryango yo guhura na ba rwiyemezamirimo bakomeye babafasha gutera imbere.”

Iyi porogaramu n’izindi zitandukanye ziterwa inkunga na Mastercard Foundation, aho ifite gahunda yiswe ‘Young Africa Works’ ikorera muri Afurika hose igamije ko mu 2030, urubyiruko rungana na miliyoni 30 ruzaba rwarabonye imirimo.

ESP ni iyo itanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo mu gihe cy'amezi atandatu binyuze muri Tourism Inc
Hatangajwe ko iki cyiciro cya kane ari cyo cyari kirimo abantu bafite imishinga ikomeye kuruta abandi bose
Ishimwe Marie Michelle ufite umushinga wa Nish avuga ko nyuma yo guhembwa agiye gushora amafaranga menshi mu kumenyekanisha ibikorwa
Ishyo Foods bari mu bahawe ibihumbi 10$
Punda Group bavuze ko igihembo bahawe bazagikoresha mu gushyira ibikorwa byabo ku ikoranabuhanga
Ni umuhango wari witabiriwe na ba rwiyemezamirimo bose bahawe amahugurwa
Nima ushinzwe ibikorwa muri ESP avuga ko aya mahugurwa ya Tourism Inc afasha abayahawe kugera ku rundi rwego
Rica Rwigamba yashimye ba rwiyemezamirimo bose bitabiriye aya mahugurwa avuga ko Mastercard izakomeza gukora icyatuma urubyiruko rwinshi rubona imirimo
Abarangije muri Toursim Inc ni icyiciro cya kane kuva yatangira gutanga amahugurwa mu 2019



source : https://ift.tt/30Cf6Fa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)