Abagenzacyaha 133 bashya basabwe umwihariko mu guhashya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagenzacyaha bahuguriwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu riri mu Karere Musanze, kuva ku wa 10 Gicurasi 2021.

Abahuguwe bigishijwe amategeko, kugenza ibyaha no kubika amadosiye, imyitwarire, kwirwanaho bakoresheje intwaro cyangwa zidakoreshejwe, kubungabunga ibimenyetso bigize icyaha n’andi masomo bazakenerwa mu mwuga wabo.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bahungukiye ubumenyi mu gukumira no kurwanya ibyaha byibasiye umuryango Nyarwanda kandi ko biteguye gufatanya n’izindi nzego zirimo n’abo basanze mu mwuga.

Christella Fatina Akoguteta yagize ati “Amasomo n’ubumenyi twahawe byazamuye urwego rwacu ku buryo dushobora kubika ibimenyetso no kugenza ibyaha kandi twize n’uburyo bwo kwirinda dukoresheje intwaro cyangwa tutazikoresheje. Tugiye gukorana n’abandi batubanjirije mu kazi kandi turizera ko tuzatanga umusaruro.’’

Ganza Borris na we yagize ati “Twahawe ubumenyi buhagije natwe twiteguye guhangana no gukumira ibyaha n’ubwo bitaranduka burundu ariko twizeye kuzatanga umusanzu wacu mu kubigabanya. Hari ibyaha byinshi birimo n’iby’ikoranabuhanga kandi dufite amatsinda yabizobereyemo tuzafatanya turwanye n’ibindi.’’

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, yasabye abagenzacyaha bahuguwe kugira impamba amasomo bahawe mu rugendo batangiye rwo kuyashyira mu bikorwa.

Yagize ati “Turizera ko uburyo aba banyeshuri bitwaye n’ubumenyi bahawe bizababera impamba ikomeye mu mirimo yose igihugu kizabashinga.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, yasabye abagenzacyaha kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda umurimo bagiyemo no gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego yo gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati “Impanuro nabaha ni ukugira ikinyabupfura kuko ntacyo wageraho udafite ikinyabupfura. Turabasaba kandi gukunda umwuga bagiye gukora birinda kugira amarangamutima kuko muri uyu murimo harimo ibyo bazahura nabyo bibasaba gukomera kugira ngo bakore dosiye neza. Ibi biriyongeraho no gukorera hamwe kugira ngo bigerweho.’’

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abagenzacyaha gukorana umurava mu guhangana n’ibyaha cyane cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kwirinda ingeso mbi zirimo amarangamutima na ruswa zifatwa nk’ibyorezo mu mwuga wabo.

Yagize ati “Uru rwego rumaze igihe gitoya ariko iyo urebye umuvuduko ruriho mu guhangana n’ibyaha ntiwabikeka. Ndagira ngo mbibutse ko muri iki gihe Isi iri mu muvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga nka internet, n’ibyaha ntibyahatanzwe, hari n’ibindi byaha nk’icuruzwa ry’abana, ibiyobyabwenge n’ibindi."

Yakomeje ati “Hari n’ibindi byaha bihangayikishije igihugu harimo nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri, kunyereza umutungo wa Leta, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, gusambanya abana n’ibindi. Imwe mu nzira zo guhangana nabyo ni ukongerera ubumenyi abagenzacyaha kuko umwana apfa mu iterura. Iyo dosiye yakozwe nabi biragora ko n’umushinjacyaha yabasha kuyikora.’’

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasabye aba bagenzacyaha gukomeza kwihugura mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha byugarije sosiyete.

Ati “Ndagira ngo nibutse mwe bagenzacyaha murangije aya mahugurwa kwirinda ibisitaza cyane cyane ruswa n’ibyaba bifitanye isano nayo, ndetse mukirinda n’icyenewabo. Ndabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi ibagenera ibisabwa byose kugira ngo tugere ku butabera bunoze.’’

Abagenzacyaha batangiye amahugurwa ari 135 ariko 133 ni bo bayasoje ku wa 17 Ugushyingo 2021, babiri birukanywe kubera imyitwarire mibi. Abasoje amasomo barimo 99 ba RIB, batanu bo muri RDF, batanu bo muri NISS na 24 bo muri Polisi y’Igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ashyikiriza umwe mu bagenzacyaha icyemezo cyerekana ko yasoje amahugurwa amwemerera kwinjira mu mwuga wo kugenza ibyaha
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Abagenzacyaha 133 barimo abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abo mu Ngabo, Polisi n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza, NISS, ni bo basoje amasomo y’ubugenzacyaha bari bamazemo amezi atandatu
Abagenzacyaha basoje amasomo basabwe kwitwara neza mu kazi kabo
Abagenzacyaha 133 barahiriye kwinjira mu mwuga, basabwa gushyira imbaraga mu guhangana n'ibyaha byugarije sosiyete
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso y'abayobozi bakuru bacyitabiriye



source : https://ift.tt/3CsOrHO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)