Umugore yahishuye ko asangira umugabo na nyina ndetse na murumuna we #rwanda #RwOT

Madi Brooks, Ukomoka muri Amerika [USA] yavuze ko uyu mubano w'umugabo we na nyina na mushiki we ntacyo umutwaye,mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa TikTok rukurikirwa n'abasaga 92 700.

Uyu mugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nta kibazo bimuteye kuba umugabo we aryamana na nyina na murumuna we kandi ko bose bafitanye umubano weruye

Mu mashusho yashyize kuri Tik Tok,uyu mugore yagize ati: "Jye na mama twembi dusangira umugabo kandi ni byiza.

"Uzi impamvu? nuko hari igihe kimwe mba ntameze neza.Ndeka umugabo wanjye akajya ahandi.

'Yego, ndi umugore umeze gutyo. Nemerera umugabo wanjye kubikora inshuro nke mu cyumweru. "

Madi yavuze ko na murumuna we rimwe na rimwe "aryamana" n'umugabo we.

Yongeyeho ati: "Urashaka kumenya uko nshimisha umugabo wanjye? Naramuretse akundana na murumuna wanjye . "

Aya mashusho yatumye abakoresha TikTok benshi bumirwa ndetse akwirakwizwa henshi.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahishuye-ko-asangira-umugabo-na-nyina-ndetse-na-murumuna-we

Post a Comment

0 Comments