Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho ahubwo hakitabwa ku z
Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho ahubwo hakitabwa ku z'ibihugu bikize

Yavuze ko Umugabane wa Afurika ukomeje kuba inzirakarengane kubera ingufu z'isi, aho usanga inyungu zawo zidahabwa agaciro, ahubwo kagahabwa inyungu z'ibihugu bikize kandi biteye imbere ku isi.

Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyaje gikomeye kurusha ibindi byabayeho, ariko cyagaragaje intege nkeya ziri muri ‘systems' zo ku rwego rw'ibihugu ndetse no ku rwego rw'isi, kandi ibyo byari bimaze igihe bimeze bityo. Muri ibyo bibazo biri muri izo ‘systems' harimo kutihaza mu bijyanye n'inzego z'ubuzima ndetse no mu miyoborere”.

Yunzemo ati “Iki cyorezo cyagaragaje ubusumbane mu bukungu no mu mbaraga biri hagati y'ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga”.

Yagaragaje ko mu gihe ibihugu bikomeye ku isi, usanga bisa n'ibihanganye hagati yabyo, Afurika yo ihora iri inyuma mu buryo bwose.

Yagize ati “Ibyo bisobanuye ko igihe inkingo zibonetse zidahagije, Afurika ari yo iba iya nyuma mu kuzibona”.

Yavuze kandi ko Afurika isa n'aho itekerezwa ukundi kuntu, mu izina ry'ibintu byinshi, Demokarasi, uburenganzira bwa muntu, bigafatwa nk'aho izo ndangagaciro ari ibintu by'ibishyitsi rwose kuri Afurika.




source : https://ift.tt/3uBJvxZ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)