''Ndi umunyamahirwe kuba ngufite mu buzima''... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango wa Ishimwe Clement na Butera Knowless, uhora wishimye ndetse ugaragaza ubudasa mu muryango nyarwanda no mu myidagaduro nyarwanda bitewe n'igihe uyu muhanzikazi yaziye mu muziki havugwamo abakobwa batwara inda bakava mu muziki imburagihe, ariko we akaba yaritwaye neza akaba awumazemo imyaka 10 ndetse akaba yarawubatsemo ibigwi.

Abinyujije kuri konti ye ya instagram, Ishimwe Clement yabwiye umugore we Butera Knowlesss amagambo yuje urukundo anamubwira ko we n'abana be ari abanyamahirwe kuba bamufite. Yashimangiye urukundo amukunda, ati''Uyu munsi turatangira icyumweru cyo kwizihiza isabukuru ya Butera Knowless. Isabukuru nziza mukundwa.'' 


Muri aya magambo Ishimwe Clement yakoresheje amazina y'abana be yabyaranye na Butera Knowless maze yongeraho ko ari abanyamahirwe kuba bamufite. Yagize ati''Ishimwe Or Butera na Ishimwe Inzora Butera nanjye turi abanyamahirwe kuba tugufite, warakoze cyane mukundwa,ndi umunyamahirwe kuba ngufite mu buzima bwanjye. Ndagukunda bya hatari.''

Imyaka 5 Butera Knowless wizihiza isabukuru y'imyaka 31 ifite gisobanuro cyi

Imyaka itanu ishize barushinze ifite igisobanuro kinini kuri uyu muryango. Ni imyaka isanze baramaze kubyara abana babiri; Ishimwe Or Butera na Ishimwe Inzora Butera. Ni imyaka yasanze Knowless ashyize ku isoko Album zinyuranye zirimo na 'Inzora' aherutse gusohora yitiriye umwana we, iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye kandi b'ibyamamare.

Ni imyaka isanze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music bombi bahuriyeho yinjije umuhanzi mushya Nel Ngabo inakomeza kwigaragaza ku isoko ry'umuziki. Imyaka itanu isanze baramaze kwimukira mu nzu yabo, inzu y'agaciro kanini iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Knowless na Clément barushinze tariki 7 Kanama 2016. Ku isabukuru y'urushako rwabo, buri wese agaragaza amarangamutima ye. Mu minsi ishize, Knowless na Clément bavuye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya aho bizihirije isabukuru y'imyaka itanu ishize barushinze.

Ubwo Knowless na Clement bizihizaga imyaka itanu bamaze barushinze bagiye i Dubai banagaragara mu mipira yanditseho Inzora izina ry'umwana wabo banitiriye umuzingo (Album)

Ku munsi w'ejo ni bwo Knowless yizihije isabukuru y'imyaka 31

REBA HANO 'UWO UZAKUNDA' YA BUTERA KNOWLESS




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110049/ndi-umunyamahirwe-kuba-ngufite-mu-buzima-clement-yateye-imitoma-myinshi-knowless-bamaranye-110049.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)