Karabaye: umugabo ateje abantu inzuki mu buryo bw'igitangaza i Nyabugogo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana Saa Saba z'Amanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, abari i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bakwiriye imishwano kubera inzuki nyinshi cyane (Irumbu) zinjiye muri resitora nyuma y'akanya gato hasohotsemo umusaza wari umaze gusaba amazi yo kunywa bakayamwima, hahita hakekwa ko ari uyu musaza wazibaterereje.

Umwe mu bari muri gare ya Nyabugogo ikoreramo iyi resitora wabonye uko byagenze yatangaje ko umusaza uri mu kigero cy'imyaka 60 y'amavuko yinjiye muri Resitora akagura amandazi 2 akayarya, hanyuma agasaba amazi yo kunywa bakayamwima, nyuma yo kuyamwima arababwira ati 'Ntabwo mwongera gucuruza'.

Amakuru avuga ko uwo musaza yahise yigendera niyongere kugaragara.



Source : https://yegob.rw/karabaye-umugabo-ateje-abantu-inzuki-mu-buryo-bwigitangaza-i-nyabugogo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)