
Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera ukorera kuri Radio 102.3 KISS FM yasazwe n'akanyamuneza kenshi nyuma y'ibyo umugabo we, Kagame Peter, yamukoreye ubwo yamusangaga muri studio ya Radio 102.3 KISS FM.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Sandrine Isheja yashyize hanze amashusho ubwo umugabo we yamusangaga muri studio za 102.3 KISS FM maze akamusanganiza indabo n'akabaruwa kanditseho utugambo twiza. Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, Sandrine yayaherekesheje ubutumwa bugira buti " Thank you Love for the surprise ".
Ibi bibaye mu gihe Kagame Peter na Sandrine Isheja Butera bitegura kwibaruka umwana wabo w'ubuheta.
