Huye : ibiyobyabwenge birimo Litiro 247.700 za Kanyanga na Mugo byatwikiwe imbere y'abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 29 Nzeri 2021, cyabreye mu Mudugudu wa Bukinanyana mu Kagari ka Butare Umurenge wa Ngoma.

Ni ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye bifatirwa mu Mirenge ya Tumba, Ngoma na Gishamvu, hari hashize umwaka bifashwe.

Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge, umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange yagarutse ku ngaruka z'ibiyobyabwenge haba ku buzima ndetse no ku bukungu.

Yagize ati "Ababicuruza batakaza amafaranga menshi cyane bakagombye gushora mu bundi bucuruzi bwemewe n'amategeko bikabateza imbere bakanateza imbere imiryango yabo n'Igihugu. Ariko ubu barimo gufatwa bakajya gufungwa."

Yakomeje avuga ko gucuruza ibiyobyabwenge bidateza igihombo ubicuruza ahubwo binagira ingaruka ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko bigira ingaruka zikomeye mu kwangiza urubyiruko yo maboko y'Igihugu. Yasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kubirwanya ,bagatanga amakuru hakiri kare ku nzego z'umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Bosco Kagenza yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byabaye ku bufatanye n'abaturage aboneraho umwanya wo kubashimira.

Ati "Ibyinshi muri ibi biyobyabwenge byafatiwe mu Murenge wa Tumba,Ngoma na Gishamvu ndetse na bamwe mu babicuruzaga barafashwe.Byose ni ku bufatanye bwanyu binyuze mu gutanga amakuru no kugaragaza abacyekwaho kubicuruza.'

SSP Kagenza yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru yo kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y'umutekano mucye.

Umushinjacyaha, Mukamirwa Oscar yavuze ko ibihano bikarishye bihari ku bantu bafatiwe mu bikorwa by'ibiyibyabwenge.

Ati"Ibihano ku byaha by'ibiyobyabwenge byarazamuwe ndetse kugera ku gihano cya burundu. Niyo mpamvu buri muntu uri hano agomba kwirinda ndetse akarinda n'abandi kwishora mu biyobyabwenge."

AMATEGEKO AVUGA IKI ?

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-ibiyobyabwenge-birimo-Litiro-247-700-za-Kanyanga-na-Mugo-byatwikiwe-imbere-y-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)