V/Mayor wa Burera uregwa ibyaha bimunga ubukungu bw'Igihugu yasabiwe gufungwa imyaka 7 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha buburana na bariya bayobozi batanu, bwasabiye abaregwa iki gihano nyuma y'uko Urukiko rwumvise ubuhamya bw'Umuyobozi w'Akarere ka Burera ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya Karere.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busabire ibihano abaregwa, bubasabira gufungwa imyaka irindwi n'ihazabu ya Miliyoni 5 Frw kuri buri muntu ku cyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Naho Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix we hakiyongeraho ibyaha byo gufata icyemezo cy'itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n'icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe gukoreshwa asabirwa guhanwa n'ingingo ya 62 y'igitabo cy'amategeko No 68/08/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 cy'amategeko agena ibyaha n'ibihano mu Rwanda kubera impurirane z'ibyo byaha.

Visi Meya Manirafasha aregwa hamwe na Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu buyobozi bw'Akarere ka Burera.

Mu iburanisha riheruka, Umuyobozi w'Akarere ka Burera n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa b'aka Karere bari baje mu rukiko gutanga ubuhamya ariko babwira Urukiko ko amakuru rwari rubakeneyeho batayafitiye ibimenyetso basaba ko urubanza rwakwimurwa.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2021, aba batangabuhamya bagaragaje ko amasoko avugwa yatanzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko yari yarizwe n'Akarere ariko kuyashyira mu bikorwa batazi niba koko abaregwa barabisabwe nako cyangwa ngo babitegekwe kuko icyo gihe bo batari mu nshingano z'ubuyobozi bityo ko kubitangaho ibisobanuro byabagora kuko batabizi.

Ubushinjacyaha kuri iyi ngingo, bwerekanye inyandiko yo ku wa 18 Ukwakira 2018 yandikiwe abayobozi b'imirenge n'abashinzwe amasoko mu mirenge ibereka ko bohererejwe amafaranga yagombaga kubafasha mu ishyirwa mu bikorwa by'imirimo yari ikenewe ariko ko byose bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko asanzwe agenga itangwa ry'amasoko ya Leta.

Abaregwa bo bakomeje kugaragariza Urukiko ko ibyo baregwa babikoze babisabwe n'Akarere kandi ko ibyo bakoze badakwiye kuba babibazwa kuko Akarere ariko katangaga amafaranga agacishwa kuri konti z'imirenge basaba ko bakurwaho ibyaha bakurikiranyweho bakagirwa abere.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/V-Mayor-wa-Burera-uregwa-ibyaha-bimunga-ubukungu-bw-Igihugu-yasabiwe-gufungwa-imyaka-7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)