Akarere ka Karongi kagiye kongera iminsi y'isoko gahuriraho n'abanyekongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abikorera batuye ku kirwa cy
Abikorera batuye ku kirwa cy'Ijwi bahabwa ikaze mu Rwanda

Ni icyifuzo bagaragaje mu nama abikorera bakorera bo ku Ijwi n'ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi n'abikorera baho, bagamije kunoza imihahiranire hagati y'icyo kirwa n'Akarere ka Karongi karimo isoko mpuzamipaka bakunda guhahiraho.

Abikorera batuye ku kirwa cy'Ijwi basuye Karongi nyuma y'uko abikorera ba Karongi na bo basuye abo ku Ijwi tariki ya 20 Mutarama 2020, hagamijwe kuganiriza n'abahakorera banoze ubuhahirane, harebwa ibyo bafite bashora mu Rwanda n'ibyo bakeneye, urugaga PSF rw'abikorera rwa Karongi rwajya rubashyira nk'abantu bahuriye ku isoko ryambukiranya imipaka.

Icyakora Covid-19 yatumye badashobora kuza kureba ibikorerwa mu Rwanda, ariko ibintu bitangiye koroha basuye Akarere ka Karongi bahura na PSF yaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Theophile Niragire, avuga ko harebwa amahirwe aboneka ku mpande zombi yabyazwa umusaruro.

Ati "Amahirwe ya mbere ni uko ugereranyije n'imijyi ya Goma na Bukavu, ni twe duturanye n'ijwi kandi twahahirana byoroheje, ikindi hari byinshi bikorerwa mu nganda iwabo badafite. Urebye ibikomoka ku nyama, ibijyanye no kubaka ndetse n'ibikomoka ku buhinzi bitunganyirizwa mu nganda, bakeneye ko tubahuza n'abacuruzi bacu bakaganira ku mikorere kandi ibi byafasha n'abandi bikorera bari hanze ya Karongi bajya bazana ibicuruzwa hano bikoherezwa ku Ijwi."

Abikorera ku Ijwi basabye ko iminsi y
Abikorera ku Ijwi basabye ko iminsi y'isoko yongerwa

Niragire avuga ko bemeje kunoza imikoranire nko kongera iminsi y'isoko ryari risanzwe rikora umunsi umwe mu cyumweru (kuwa batanu) ikaba ibiri, bemererwa ko igihe bashakira bajya bamenyesha ibyo bashaka bakaza kubitwara.

Bifuje ko haba ubufatanye bwo kubaka ubwato bukoreshwa mu buhahirane hagati ya Karongi n'ikirwa cya Ijwi kuko nta bwato bwizewe buhari bakajya baza bizeye umutekano wo mu mazi.

Ibyo abatuye ku Ijwi bazana mu Rwanda

Nirere ati "Tubakeneyeho isoko bakaza kuduhahira, ariko hari n'ibyo bafite twabahahira bikomoka ku buhinzi nk'inanasi, ibitoki n'ibishyimbo kandi ntibisaba ibyangombwa kugira ngo bizanwe mu Rwanda, hagendewe ku masezerano agenga ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi. Gusa n'ibindi bakwifuza babitugaragariza bagacuruza iwacu natwe tugacuruza iwabo".

Yongeraho ko badakumira ibituruka muri Congo ahubwo ikibazo n'uburyo bizanwamo nka magendu.

Ati "Ntibikwiye ko babyambutsa nka magendu, babinyuze ku mipaka izwi, ibisora bisoreshwe n'ibidasora bitambuke mu nzira zizwi, ntitwifuza gucuruza iwabo badacuruza iwacu, gusa bikorwe mu nzira izwi."

Ikirwa cy'Ijwi cyegereye u Rwanda kandi gihahirana na Karongi kurusha indi mijyi ya Congo, bakaba bafite ikibazo cy'ingendo zo mu mazi kuko nta bwato bwizewe buboneka mu mazi y'Ikivu bukoreshwa mu buhahirane.




source : https://ift.tt/2YqNDp0
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)